Umuhanda Mukamira-Ngororero nawo ufite ibibazo bikwiye gukosorwa
Nyuma y’aho umuhanda Kigali-Musanze ucikiye, benshi mu bakoraga ingendo za Kigali-Musanze-Rubavu batangiye gukoresha umuhanda Mukamira-Ngororero ariko uyu muhanda unyura mu misozi miremire wibasiwe n’inkangu cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Bimwe mu bibazo uyu muhanda ufite harimo inkangu nyinshi zigenda zigwamo bitewe n’imvura nyinshi igwa muri iyi minsi. Mu karere ka Nyabihu, hari ahantu uyu muhanda witse ku buryo ku muntu uhanyuze atahazi, bishobora kumuteza impanuka.

Umuhanda Mukamira-Ngororero kandi unafite ikibazo ku kiraro unyuraho mu murenge wa Mukamira, aho ikiraro nacyo cyacitse ku buryo kidasanwe vuba hakagumya kunyuraho imodoka ziremereye cyane nabyo bishobora guteza ikibazo ku bawukoresha.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu avuga ko iyo ibibazo nk’ibi by’inkangu bibaye bitabaza umuganda bagafatanya n’abaturage mu kuyikura mu muhanda igihe itarenze imbaraga z’abantu cyaba ari ikibazo gikomeye bakitabaza inzego zibakuriye.


Kuri ubu, ikigo gishinzwe iby’imihanda (RTDA) kirimo kugenda gikoresha imashini aho inkangu yamanuye umusozi wose mu murenge wa Rambura umwaka ushize, ku buryo n’ubu bigenda biteza ibibazo mu mvura.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|