Umuhanda Muhanga-Ngororero wongeye kuba nyabagendwa, RTDA yawufatiye ingamba

Umuhanda Muhanga-Ngororero wari wafunzwe kubera umwuzure wari wahagaritse ingendo z’imodoka ku wa 18 Werurwe 2020 wari ubu wongeye kuba nyabagendwa kuko uwo mwuzure wamaze kuvamo.

Imodoka zitwara abagenzi zihagarara hakurya zitegereje kugurana abagenzi n'izo hakuno
Imodoka zitwara abagenzi zihagarara hakurya zitegereje kugurana abagenzi n’izo hakuno

Si ubwa mbere uyu muhanda wuzura ukarengerwa, kubera amazi aba yabaye menshi mu mugezi wa Nyabarongo agatuma imodoka zitabasha gutambuka.

Igihugu gishinzwe ubwikorezi (RTDA) kiratangaza ko igice cy’umuhanda muhanga-Ngororero-Mukamira gikunze kurengerwa n’umwuzure uterwa n’umugezi wa Nyabarongo kizatangira gutunganywa umwaka utaka w’Ingengo y’imari.

Bivuzwe mu gihe muri iki gihe cy’imvura nyinshi icyo gice cy’umuhanda giherereye mu Murenge wa Gatumba mu kibaya cya Nyabarongo, ku rugabano rwa Ngororero na Muhanga gikunze kwibasirwa n’umwuzure uhagarika imigenderanire y’uturere twombwi.

Umuhanda Muhanga-Ngororero uhuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba, ukaba ari na wo unyuramo imodoka zijya mu Karere ka Rubavu unyuze i Muhanga.

Ni umuhanda ukorerwamo ingendo ku buryo iyo amazi ya Nyabarongo yawufunze bihungabanya ubuhahiranire hagati n’impande zombi ndetse n’ubucuruzi bugahagarara.

Yunusu Emmanuel, ucururiza muri santere y’ubucuruzi ya Ngororero, avuga ko iyo umuhanda wafunze usanga ubuhahiranire buhagarara kuko imodoka zitabasha guca mu mazi, agasaba ko umuhanda watunganywa ku buryo amazi atawurenga kuko ari wo wonyine bakoresha bajya kurangura ibicuruzwa i Muhanga na Kigali.

Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa
Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa

Agira ati “Iyaba bawutuzamuriraga nk’uko babikoze ku wa Nyabarongo ujya Kigali, byatuma ubucuruzi bwacu budakomwa mu nkokora n’amazi ya Nyabarongo yuzura akaza mu muhanda”.

Safari Emmanuel ukoresha uyu Muhanda mu modoka zitwara abagenzi Muhanga-Rubavu, muri Kompanyi ya ‘Kivu Belt’, avuga ko ingendo zihungabana kuko bisaba kugurana abagenzi ku ziva Rubavu n’iziva Muhanga.

Agira ati “Bisaba ko imodoka ivuye Muhanga igera hakurya ya Nyabarongo igakuramo abagenzi bakurira imisozi bagenda n’amaguru kugira ngo bahure n’iva Rubavu, noneho ivuye Rubavu igahindukira ikabasubizayo, ufite umuzigo uremereye aba aharenganiye bigatuma dutanga serivisi zidasobanutse”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko nubwo nta mpanuka iratezwa n’amazi ya Nyabarongo arengera umuhanda, usanga yangirije imyaka y’abaturage kandi igahagarika n’ubuhahirane bw’Intara y’Uburengerazuba by’umwihariko Akarere ka Ngororero n’Intara y’Amajyepfo.

Agira ati “Twakoze ubuvugizi muri RTDA abatekinisiye babo baza kureba barapima, ku buryo umuhanda uzatunganywa ukazamurwa hejuru ku buryo amazi atawurenga igihe yuzuye, icyakora ntituramenya igihe bizatangirira n’amafaranga akenewe”.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorerezi (RTDA) Emile Baganizi, avuga ko umwaka utaha w’ingengo y’imari uwo muhanda uzatangira gukorwa uzamurwa nk’uko byakozwe kuri Nyabarongo, kugira ngo hakomeze kwirinda ingaruka z’imyuzure iterwa na Nyabarongo mu gihe cy’imvura nyinshi.

Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze Ngororero amazi aba yuzuye mu muhanda nta muntu utambuka
Wambutse ikiraro cya Nyabarongo ugeze Ngororero amazi aba yuzuye mu muhanda nta muntu utambuka

Agira ati “Twamaze gukora inyigo yose, n’amafaranga bizatwara, ubu ntitwakora umuhanda muri iki gihe n’ubundi harimo amazi menshi ni ukubikora hamaze kumuka, ariko byose byararangiye tuzawutangira umwaka utaha w’ingengo y’imari”.

Biteganyijwe amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 400 na 500 z’amafaranga y’u Rwanda ari yo azakoreshwa mu gutunganya uwo muhanda.

Hagati aho igihe Nyabarongo yarenze umuhanda inzego z’umutekano zisaba ko abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero bitondera kwambuka kugira ngo birinde impanuka zaterwa n’ayo mazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ere ikibazo cyan ni myubakire yacu igihe chose wubatse ikiraro cyambukirana hejuru ya mazi ukakiringaniza nu muhanda iyo amazi abaye menshi aruzura akakirenga akuzura mu muhanda kubaka neza nuko ikiraro usa nu kizamura hejuru ntikiringanire nu muhanda ku kinyuraho hakaba hari akantu nku musozi bituma amati atakigeraho ngo akirengere.

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka