Umuhanda Muhanga- Ngororero ntabwo ari nyabagendwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga – Ngororero utari Nyabagendwa kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, bituma umuhanda Muhanga-Ngororero uba ufunzwe by’agateganyo.

Mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa X Polisi yagiriye inama abantu gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Mukamira-Ngororero.
Uyu muhanda si ubwambere ufungwa n’amazi y’imvura kuko kuva mu kwezi kwa kane ubwo imvura yatangiraga kugwa ari nyinshi wagiye ufungwa inshuro nyinshi by’agateganyo amazi yamara kugabanuka ukongera gukoreshwa.
Polisi irasaba abantu kudakoresha uyu muhanda kd ikabibutsa ko kubirengaho bakambuka amazi bishobora gutuma bahura n’ibibazo.
Polisi iravuga ko ikomeza gukurikirana uko amazi agenda agabanuka, mu rwego rwo kureba uburyo uwo muhanda wakongera kuba nyabagendwa.
Polisi y’u Rwanda kandi yaboneyeho kubwira rubanda ko umuhanda niwongera kuba Nyabagendwa babimenyeshwa maze bakongera kuwukoresha.
Ohereza igitekerezo
|