Umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wabaye nyabagendwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kitabi-Nyungwe-Nyamasheke wari wafunzwe n’inkangu wongeye kuba nyabagendwa.
Uyu muhanda wari wangirijwe n’imvura yaguye ku tariki 10 Mata 2024. Abakoresha uyu muhanda cyane ni abaturuka mu bice by’Amajyepfo y’u Rwanda bagana mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi, cyangwa abavayo bagana mu Majyepfo no mu Mujyi wa Kigali.
Polisi yari yatangaje ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Kitabi, umuhanda Nyungwe- Nyamasheke utari nyabagendwa. Igihe wari ufunzwe,Polisi yari yagiriye inama abakoreshaga uwo muhanda, gukoresha uwa Kigali-Muhanga- Karongi-Nyamasheke.
Biteganyijwe ko imvura ikomeza kugwa mu bice by’Iburengerazuba nk’uko Meteo Rwanda yatangaje, ko hagati ya tariki 11 kugeza tariki 20 Mata, ingano y’imvura iteganyijwe izaba iri hejuru gato y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa muri ibi bice.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|