Umuhanda Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa iminsi hafi ibiri
Yanditswe na
Tarib Abdul
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kubera impamvu z’imirimo yo kwamubutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko-Zindiro ugiye gufungwa mu gihe cy’iminsi hafi ibiri.

Kwa Mushimire
Mu itangazo rigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi y’u Rwanda riragira riti “Kubera imirimo yo kwambutsa umuyoboro munini w’amazi, umuhanda KG 11 Ave Kimironko–Zindiro uzaba ufunze igice kimwe iruhande rwa station ya essence ya SP Zindiro, kuva tariki 12 saa mbiri (20:00) za nijoro kugeza tariki 14 Ukwakira 2021 saa kumi (4:00) za mu gitondo.
Polisi kandi irasaba abakoresha uwo muhanda kwihanganira imbogamizi ziturutse kuri iyo mirimo.
Ohereza igitekerezo
|
gusa bihangane mugihe iyomirimo irmogukorwa
Nibabikore vuba i Masoro tubone amazi kuko dufite ikibazo cy’amazi muriyi minsi.