Umuhanda Kigali-Musanze wafunzwe kuko wangijwe n’ibiza

Kubera impamvu z’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi, bigatuma igice cy’umuhanda Kigali-Musanze cyangirika bikomeye kigacikamo kabiri, uwo muhanda wabaye ufunzwe kubera ko nta modoka zishobora kunyura aho wangiritse.

Umuhanda wa Kigali-Musanze wacitse mu rukerera rwo ku wa gatandatu tariki 04/05/2013, mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi, mu Karere ka Gakenke. Igice cy’umuhanda cyacitse kiri hagati ya metero 50 na 100.

Mu gihe umuhanda Kigali-Musanzwe wufunzwe, imodoka nini zawukoreshaga zizaba zifashisha umuhanda Kigali-Muhanga-Ngororero-Musanze. Naho imodoka nto zo zishobora gukoresha umuhanda Kigali-Base-Kirambo-Cyanika-Musanze; nk’uko umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru yabisobanuye.

Minisitiri Mukantabana ari kumwe n'abandi bayobozi bareba aho umuhanda wacikiye.
Minisitiri Mukantabana ari kumwe n’abandi bayobozi bareba aho umuhanda wacikiye.

Séraphine Mukantabana, Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi, ubwo yageraga aho uwo muhanda wacikiye yavuze ko ugomba gufungwa hagashakwa indi nzira ku ruhande imodoka zanyuramo (deviation) mu gihe hagitegerejwe isanwa ry’icyo gice cy’umuhanda cyangiritse.

Bizafata igihe kigera ku byumweru bibiri kugira ngo iyo “deviation” iboneke, nk’uko Minsitiri Mukantabana abisobanura. Yagize ati “…umuhanda urafungwa ntabwo twabwira abantu ngo banyure hejuru y’urupfu barureba”.

Akomeza asaba abakoresha uwo muhanda, abanyamaguru cyangwa n’abakoresha imodoka, gukurikiza amabwiriza atangwa mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda ku ikoreshwa ry’umuhanda Kigali-Musanze.

Chief Superitendent, Francis Gahima, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyaruguru, atangaza ko Polisi icunga umutekano kugira ngo hatangira umuntu wakomerekera kuri uwo muhanda wacitse.

Umuntu umwe, wagendaga n’amaguru, niwe waguye aho uwo muhanda wacitse maze arakomereka. Kuri ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

Igice cy’umuhanda Kigali-Musanze cyacitse bigaragara ko bizafata igihe kirekire kugira ngo gisanwe bitewe n’aho giherereye kuko hepfo gato hari umugezi wa Base ndetse na ruguru yawo hari umusozi munini umeze nk’urutare.

Abaturiye hafi y’uwo muhanda bavuga ko usibye kuba imvura nyinshi ariyo yatumye uwo muhanda ucika, ngo n’amazi y’umugezi wa Base yabigize mu uruhare kuko yinjira munsi y’uwo muhanda agatunguka ruguru yawo.

Minisitiri Mukantabana yavuze ko umuhanda Kigali-Musanze uba ufunzwe.
Minisitiri Mukantabana yavuze ko umuhanda Kigali-Musanze uba ufunzwe.

Ugucika k’uyu muhanda bifite ingaruka ku rujya n’uruza rw’abagenzi n’ibicuruzwa kuko ni wo muhanda uhuza u Rwanda n’igihugu cya Kongo-Kinshasa. Ariko bashaka kujya mu Karere ka Rubavu na Goma bashobora gukoresha umuhanda wa Kigali-Muhanga-Ngororero.

Ibi bibaye mu gihe uyu muhanda mu karere ka Rulindo hafi y’ibiro by’akarere uteza ibibazo abagenzi byo gutinda iyo imvura yaguye, igitaka kiramanuka kigwa mu muhanda, imodoka ntizibashe kugenda kubera ubunyereri.

Ingendo zahungabanye

Ubwo umunyamakuru wa Kigali Today yageraga aho umuhanda Kigali-Musanze wacikiye, yasanze ingendo z’imodoka zahagaze ariko imodoka za “Agence Express” zo zahererekanyaga abagenzi.

Bamwe mu bagenzi twaganiriye bavuga ko icika ry’uwo muhanda ryatumye batinda mu nzira, kuburyo amasaha bateganyaga kugera aho bari bagiye yahindutse; nk’uko Bizamenyimana Ramazani abitangaza.
Bizamenyimana avuga ko yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.

Ubusanzwe urwo rugendo yarukoreshaga amasaha atatu ariko ngo ikibazo cy’uwo muhanda wacitse byatumye ayo masaha agera akiri mu nzira.

Abagenzi bagenda mu modoka za express babanza kugenda n'amaguru bagana aho basanga indi modoka ibatwara aho bagiye.
Abagenzi bagenda mu modoka za express babanza kugenda n’amaguru bagana aho basanga indi modoka ibatwara aho bagiye.

Abashoferi cyane cyane abatwara imodoka za “Agence Express” bavuga ko uwo muhanda wahungabanyije ingendo kuko ibyo kugendera ku masaha, nk’uko byari bisanzwe, byabaye nk’ibihagaragara kubera igihe bamara bahagaze aho umuhanda wacitse.

Nubwo imodoza za “Agence Express” zihererekanya abagenzi, abagenzi bakora urugendo rurenga iminota 15 n’amaguru bava aho basize imodoka yabazanye bajya aho basanga indi modoka ibajyana aho bagiye.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko hari imvura nyinshi muri iki gihe ariko harebwe neza niba Abashinwa nta ruhare baba baragize mu gukora uriya muhanda bityo hakaba harimo defects zizatuma hari n’ahandi mu bindi bice by’uwo muhanda hagati ya Kigali na Ruhengeri hacika.

MWEUSI Dinosaure yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ariko kubera izindi nzira zose ari ukuzenguruka byashoboka ko hakorwa ikiraro cy’umuhanda uca muri VUNGA noneho imodoka zijya kigali zikajya zica umuhanda wa vunga gitarama haba hafi cyane byakwigwaho
MURAKOZE

Niyitegeka Nestor yanditse ku itariki ya: 5-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka