Umuhanda Kigali - Huye wongeye kuba nyabagendwa
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Polisi y’Igihugu yamenyesheje abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Huye ko guhera mu masaha nya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, noneho umuhanda ushobora gukoreshwa ari nako imodoka zahise zirekurwa zitangira gutambuka.
Abakoresha uyu muhanda bari basanzwe bagowe n’imirongo n’ubwinshi bw’ibinyabiziga, ndetse no kunyerera kw’inzira bakoreshaga, bagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutambuka nta kubyigana, nyuma y’uko bari batangiye kwivovotera isanwa ry’uyu muhanda ryatinze kuko iminsi yari yatanzwe ngo usanwe yarenze.
Umwe mu bataha mu Karere ka Muhanga avuga ko igihe umuntu yakoreshaga ngo azenguruke mu mayira anyura Ruyenzi-Nkoto kugira ngo ugere muri Kaburimbo, cyanganaga n’icyo akoresha ava i Kigali agera i Muhanga, kuko imodoka zagenda zibyigana kandi imvura igatuma hananyerera cyane, akaba avuga ko ubu ubuzima busubiye mu buryo.
N’ubwo umuhanda ari nyabagendwa ariko imirimo yo gusana umuyoboro w’amazi wari warangiritse bikanaviramo umuhanda gusenyuka iracyakomeje, kuko nta kaburimbo irashyirwa mu gace kamaze gutunganywa karimo gukoreshwa, ndetse no mu nkengero zaho hakaba hatarubakwa.
Mwiriwe,#RwandaPolice irabamenyesha ko ubu umuhanda Kigali- Huye ari nyabagendwa.
Murakoze https://t.co/kNed3agXTP
— Rwanda National Police (@Rwandapolice) April 11, 2022
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane rwose