Umuhanda Kigali - Huye wongeye kuba nyabagendwa

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.

Abatwara ibinyabiziga ndetse n'abagenzi bongeye kwiruhutsa
Abatwara ibinyabiziga ndetse n’abagenzi bongeye kwiruhutsa

Polisi y’Igihugu yamenyesheje abakoresha umuhanda Kigali-Muhanga-Huye ko guhera mu masaha nya nyuma ya saa sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022, noneho umuhanda ushobora gukoreshwa ari nako imodoka zahise zirekurwa zitangira gutambuka.

Abakoresha uyu muhanda bari basanzwe bagowe n’imirongo n’ubwinshi bw’ibinyabiziga, ndetse no kunyerera kw’inzira bakoreshaga, bagaragaje ko bishimiye kuba bongeye gutambuka nta kubyigana, nyuma y’uko bari batangiye kwivovotera isanwa ry’uyu muhanda ryatinze kuko iminsi yari yatanzwe ngo usanwe yarenze.

Imodoka zirabisikana neza nta kibazo
Imodoka zirabisikana neza nta kibazo

Umwe mu bataha mu Karere ka Muhanga avuga ko igihe umuntu yakoreshaga ngo azenguruke mu mayira anyura Ruyenzi-Nkoto kugira ngo ugere muri Kaburimbo, cyanganaga n’icyo akoresha ava i Kigali agera i Muhanga, kuko imodoka zagenda zibyigana kandi imvura igatuma hananyerera cyane, akaba avuga ko ubu ubuzima busubiye mu buryo.

N’ubwo umuhanda ari nyabagendwa ariko imirimo yo gusana umuyoboro w’amazi wari warangiritse bikanaviramo umuhanda gusenyuka iracyakomeje, kuko nta kaburimbo irashyirwa mu gace kamaze gutunganywa karimo gukoreshwa, ndetse no mu nkengero zaho hakaba hatarubakwa.

Igice cyo hepfo gisohora amazi kiracyubakwa
Igice cyo hepfo gisohora amazi kiracyubakwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza cyane rwose

Aphro yanditse ku itariki ya: 13-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka