Umuhanda Karongi-Nyamasheke wongeye kuba nyabagendwa
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2024, umuhanda wa kaburimbo uhuza uturere twa Karongi na Nyamasheke, wongeye kuba nyabagendwa nyuma yo gufungwa n’inkangu mu Murenge wa Gishyita, ahazwi nka Dawe uri mu Ijuru.
Itangazo rya Polisi y’u Rwanda yari yatanze ku cyumweru ryagiraga riti "Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu ahitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Muragirwa inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Nyamagabe-Nyamasheke."
Icyakora ibikorwa byo gukura inkangu mu muhanda byahise bitangira, nyuma y’isaha imwe wongeye kuba nyabagendwa.
Uwo muhanda wari wongeye gufungwa n’inkangu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2023, kubera imvura nyinshi yari yaraye iguye mu Ntara y’Iburengerazuba bituma nabwo inkangu ifunga umuhanda, ariko bihutira kuwutunganya ukomeza kuba nyabagendwa.
Umuhanda uhuza Akarere ka Karongi na Nyamasheke ukunze guhura n’ibibazo by’inkangu, mu Murenge wa Gishyita aho ibitaka biriduka bikawufunga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|