Umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

Ni imvura nyinshi yatangiye kugwa mu rukerera mu Ntara y’Iburengerazuba, ikaba yatumye ubutaka bwinjiramo amazi cyane haba inkangu, igwa mu muhanda uhuza Akarere ka Karongi na Nyamasheke mu Murenge wa Gishyita mu Karere ka Karongi.

Umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe n'inkangu
Umuhanda Karongi-Nyamasheke wafunzwe n’inkangu

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X yahoze ari Twitter, ikaba yatangaje ko imirimo yo gukura ibitaka mu muhanda yatangiye.

Yagize ati "Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu Murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo. Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa."

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho kumenyesha abantu ko bategereza ko imirimo yo kuwutunganya irangira, ikabamenyesha niba umuhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Akarere ka Karongi na Nyamasheke dukoresha umuhanda wa kaburimbo umwe, ndetse ni wo ukoreshwa cyane mu guhuza uturere tw’Intara y’Iburengerazuba, ukaba n’umuhanda uhuza Umujyi wa Kigali na Rusizi ku banyura i Karongi.

Ibi bikaba bivuze ko abakora ingendo zihuza Kigali-Rusizi baba bitabaza umuhanda wa Nyungwe, naho abakorera mu turere tw’Intara y’Iburengerazuba barakoresha ubwato mu kiyaga cya Kivu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyizakuba police yahageze impanuka zirakumirwa kubera uwomuhanda twihutira gukora umuganda

shirubute jean damascene yanditse ku itariki ya: 8-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka