Umuhanda Huye-Nyamagabe wongeye gufungwa kubera icyondo kiri ahakozwe

Nyuma y’uko aho umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse hakozwe uwo imodoka ziba zifashisha, n’iziremereye zikahanyura, wongeye kuba ufunzwe kubera icyondo gihari.

Umuhanda wongeye gufungwa kubera imvura yateje icyondo cyinshi ahakozwe
Umuhanda wongeye gufungwa kubera imvura yateje icyondo cyinshi ahakozwe

Nk’uko umuvugizi wa Traffic Police, SP Emmanuel Kayigi yabitangarije Kigali Today, imvura yaguye nyuma y’uko ukorwa, ni yo yateye icyondo cyatumye udakomeza kuba nyabagendwa.

Yagize ati “Umuhanda bari bawukoze, ariko imvura iguye irawica, haranyerera. Imodoka zirimo gufatwamo. N’ubu twarimo tuvugana na bo, hari igikamyo cyafashwemo barimo kurwana na cyo bavuga bati niramuka ivuyemo nta yindi modoka twemerera kongera gutambuka.”

Yasobanuye ko ibi bivuze ko imodoka zakomeza kuba zifashisha umuhanda Kigoma-Rwaniro-Rugarama, cyangwa n’imodoka z’amasosiyete atwara abagenzi zigakomeza kubahererekanya nk’uko zabigenzaga mbere y’uko umuhanda ukorwa.

Yunzemo ati “Ejo biramutse bikunze hakamera neza hakongera hagakoreshwa, ariko ubungubu ngo habaye habi, kandi birumvikana ni ukubera itaka barunzemo, ritumye n’imvura igahita igwa.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka