Umuhanda Huye - Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari warangiritse wemerewe gukoreshwa n’imodoka nto
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko ibikorwa byo gusana umuhanda wa Huye -Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wari wangiritse tariki ya 6 Ukwakira 2021 kubera imvura irimo kugwa byatangiye kandi imodoka ntoya zemerewe kuwunyuramo.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo ikaba itangaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda (RTDA) kirimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo kirambye kuri uyu muhanda ukunze gukoreshwa n’imodoka nini.
Ibinyujije kuri Twitter, Minisiteri y’Ibikorwa remezo yagize iti: "Ibikorwa byo gusana umuhanda Huye - Nyamagabe – Nyamasheke - Rusizi wangijwe n’imvura birakomeje. Imodoka nto zemerewe kuwunyuramo, kandi itsinda RTDA ryamaze kugera aho umuhanda wangiritse ririmo gukorana n’izindi nzego mu gukemura Ikibazo mu gihe hategerejwe igisubizo kirambye."
Tariki 6 Ukwakira 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi yari imaze iminsi igwa, umuhanda Huye - Nyamagabe ahitwa ku Nkungu hafi y’Umujyi wa Nyamagabe wangiritse ku buryo umuhanda Kigali - Huye - Nyamagabe - Rusizi utari nyabagendwa ahubwo abashaka kujya i Rusizi na Nyamasheke bakoresha indi mihanda itabateza ibibazo harimo umuhanda wa Karongi.
Imodoka zikora ingendo zivuye i Rusizi na Nyamasheke zinyura muri Pariki ya Nyungwe zahisemo kuzajya zigeza abagenzi aho umuhanda wangirikiye zikagurana abagenzi zitagombye guhagarika ingendo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|