Umuhanda Giporoso-Masaka ugiye kwagurwa unashyirwemo ibisate bine

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MINENFRA), iratangaza ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuto bw’imihanda, umuhanda Giporoso-Masaka ukunze kugaragaramo imodoka nyinshi ugereranyije n’ingano yawo, ugiye kwagurwa unashyirwamo ibisate bine.

Umuhanda Giporoso-Masaka ugiye kwagurwa unashyirwemo ibisate bine
Umuhanda Giporoso-Masaka ugiye kwagurwa unashyirwemo ibisate bine

Ni muri gahunda ya MINENFRA yo gukora imihanda y’ibanze muri uyu mwaka, aho ku ikubitiro batangirana n’ibikorwa binini birimo ikorwa ry’imihanda irimo uwa Giporoso-Masaka ugomba kwagurwa ugashyirwamo ibisate bine, ukazakorwa bahereye i Remera ahazwi nko kuri Prince House, hakazanagurwa cyane mu buryo bwiza uwa Nyabugogo-Muhanga.

Ibyo bikorwa byose biziyongera ku bindi byari bisanzwe bihari, hakazanashyirwa imbaraga mu gukora imihanda y’ibitaka ikanozwa, igahabwa inzira z’amazi hamwe no gusana ibiraro, ku buryo iba nyabagendwa.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, avuga ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubuto bw’imihanda hari ibigiye gukorwa.

Ati “Dufashe nk’umuhanda uva Masaka uza mu Giporoso, bigaragara ko ari muto ugereranyije n’imodoka zikenera kuwukoresha, tukaba dufite amahirwe y’uko muri uyu mwaka uzatangira kwagurwa ukagira ibisate bine, kuko abantu bari hariya bafite ibibazo bikomeye by’umuhanda turabibona buri munsi. Umuhanda uva Nyabugogo ugana i Muhanga na wo uzagurwa cyane mu buryo uzagirwa mwiza, ndetse n’uwa Muhanga ugana Karongi, ni bimwe mu bikorwa binini tugiye gutangira.”

Minisitiri Gasore avuga ko nta muturage uzongera kwimurwa nta ngurane arahabwa

Ati “Ubu ntabwo tugitangira igikorwa remezo abaturage batarishyurwa, hari igihe byagiye bibaho mu myaka yashize, ni yo mpamvu n’ubu abantu bishuza n’ibirarane, nta bantu bo muri 2022 na 2023 dufite, kuko twabonye ko hari igihe uvuga ngo akazi karihuta ugahita ukora. Icyo gihe byaterwaga n’uko aho amafaranga yaturukaga habaga hatandukanye naho ayo kwimura abaturage aturuka.”

Hakunze kuba umubyigano w'imodoka
Hakunze kuba umubyigano w’imodoka

Akomeza agira ati “Ugasanga amwe abonetse mbere, ayo kwimura Abanyarwanda ntahite aboneka. Ingamba zafashwe ni uko niba tugiye gukora umuhanda ugahura n’inzu y’Umunyarwanda, mbere yo kuyikoraho arabanza yishyurwe, iyo atishyuwe turemera tugakererwa, kugira ngo twirinde gukomeza kongera kuri ibyo bibazo.”

Ku bibazo by’abaturage batarahabwa ingurane ku mitungo yabo yangirijwe kubera inyungu rusange, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Jean Claude Musabyimana, avuga ko abantu bafite ibibazo by’imitungo yangirjwe n’igihe yangirirjwe bose babaruwe, ndetse abenshi bahawe ingurane.

Ati “Kugera mu Kuboza twari tumaze kwishyura 81%, kandi kuzuza amadosiye nabyo birakomeje, twabigize umuhigo mu nzego z’ibanze, aho buri Karere kahawe inshingano zo gukurikirana, ndetse duhura kenshi hagati yacu, n’inzego zishura naho dukura amafaranga muri MINICOFIN, tukaganira uburyo ibintu byose byishyurwa, ku buryo dosiye zisigaje kwishura zitaruzuza ibisabwa zifite miriyari zigeze kuri 13Frw. Twumvikanye ko na zo zishyurwa bidatinze, noneho uturere tugakurikirana niba koko izo dosiye zuzuye zishyikirijwe MINECOFIN.”

Uretse imihanda igiye kwagurwa, hari n’indi irimo gukorwa ndetse n’iyarangiye, irimo uwa Base-Kidaho uciye Butaro, uwa Ngoma-Nyanza uciye Bugesera, hanongerewe imihanda mu Mujyi wa Kigali ishobora kwifashishwa cyane cyane n’abatwara imodoka zabo, irimo iri Kacyiru, uw’ahazwi nko mu Myembe mu Murenge wa Kimihurura, uwa Sonatube ujya Sahara ukagera Niboye, n’indi itandukanye yagiye ikorwa muri ubwo buryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka