Umuhanda Gasoro-Bugesera uraba urimo kaburimbo wose bitarenze 2023
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu mwaka wa 2023 usiga umuhanda Nyanza-Bugesera warashyizwemo kaburimbo uko wakabaye.

Avuga atya amara impungenge Abanyenyanza bakeka ko imirimo yo gutunganya uyu muhanda, babwiwe hakaba hashize imyaka yaba yararetswe, kuko abatagera ahitwa i Busoro bo batazi ko imirimo yo kuwutunganya irimbanyije.
Muri bo harimo uwitwa Chantal Umuhoza uturiye umuhanda Nyanza-Bugesera, ugira ati “Hashize igihe kinini numva bavuga ngo bagiye gushyiramo kaburimbo. Ubanza ari nk’imyaka ine, ariko narayitegereje ndaheba.”
Bavuga ko aho bumviye ko uyu muhanda uzashyirwamo kaburimbo, batangiye kugira icyizere ko guhahirana na Bugesera ndetse no kujya i Burasirazuba bizaborohera, kuko kunyura i Kigali hababera kure.
Augustin Karasira na we ati “Uburasirazuba bugira ibyo kurya bihagije. Iyi yari inzira ya hafi.”
Uwitwa Charles Munyarubuga na we ati “Twari twizeye ko tuza kujya dukorana n’uburasirazuba mu guhaha, wajya na Tanzaniya ukaba ari ho wakwicira, ariko inzira na n’ubu ntiratungana. Hari abavuga ko wahereye za Ruhuha na za Ngoma, ariko twe na n’ubu ntabyo turabona.”
Meya Ntazinda avuga ko habanje gutunganywa mu gice cyo hakurya y’ikiraro cya Rwabusoro, imirimo yo gutunganya hakuno yacyo ikadindizwa no kubanza kwishyura ahari ibikorwa by’abaturage bizangizwa no kuwutangaya.
Akomeza agira ati “Tuganira n’abashinzwe kuwukora batubwiye ko uzaba urangiye mu kwezi kwa 12, nimba nta mbogamizi zibayeho. Ibijyanye no kwishyura ibikorwa by’abaturage bizangizwa n’umuhanda biri hafi kurangira, hagasigara kubaka.”
Anavuga ko abashyiramo kaburimbo ubu bageze mu Murenge wa Busoro bagaruka hino, hakaba n’ibiraro bibiri birimo gukorwa. Mu Murenge wa Muyira ubu barimo gutunganya umuhanda bawutsindagira, kandi nibawurangiza bazahita bakomereza mu wa Kigoma.
Asoza agira ati “Twizere ko uko byateganyijwe, mu kwa 12 noneho bizaba byarangiye.”
Ubundi imirimo yo gutunganya uyu muhanda yatangiye muri 2021 igomba kurangira muri 2022, ariko na n’ubu ntirarangira. Ni na yo mpamvu hari abatuye mu mujyi i Nyanza bavuga ko bategereje ko ukorwa, bagaheba.
Ohereza igitekerezo
|
Kt ndabakunda cyane gusa uyu muhanda ugeze Kure cyane pe!! Ariko hari info nyinshi zitari kwishyurwa bakazisiga mumanegeka none rero nkumuturage utuye inyanza muzadusure kutuvuganire ,,, kd ikibabaje ntabwo ibibazo bigaragara cyane cyane uvuye hino y’ibusoro ugana inyanza mumugi .
Kt ndabakunda cyane gusa uyu muhanda ugeze Kure cyane pe!! Ariko hari info nyinshi zitari kwishyurwa bakazisiga mumanegeka none rero nkumuturage utuye inyanza muzadusure kutuvuganire ,,, kd ikibabaje ntabwo ibibazo bigaragara cyane cyane uvuye hino y’ibusoro ugana inyanza mumugi .