Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ugomba kurangirana n’uyu mwaka - MININFRA

Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) ivuga ko umuhanda wa kaburimbo Base-Rukomo-Nyagatare uyu mwaka uzasiga warangiye gukorwa.

Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ufite uburebure bwa kilometero 124.3 ubu ukaba ugeze kure wubakwa.

Ibinyujijwe ku ruba rwayo rwa Twitter, Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangaje ko igice cya Base-Gicumbi-Rukomo ku birometero 51 umuhanda warangiye gukorwa.

Igice cya Nyagatare-Rukomo cy’ibirometero 73.3 ikorwa ryawo rigeze kuri 83%, ariko ngo uyu mwaka wa 2021 ugomba kurangira ibikorwa byo kubaka uwo muhanda nabyo byarangiye.

Ku ya 07 Werurwe 2019 ni bwo imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Nyagatare-Rukomo yatangijwe ku mugaragaro.

Ni nyuma gato y’uko umuhanda wa kaburimbo Base-Rukomo imirimo yawo yari itangiye, uyu wa Nyagatare ukazahura n’uwa Base mu Rukomo.

Mu gutangiza iyo mirimo, hagaragajwe ko Intara y’Iburasirazuba ikungahaye cyane mu buhinzi n’ubworozi kandi n’iy’Amajyaruguru ikaba uko, bivuze ko ikorwa ry’uwo muhanda ari inyungu ku baturage b’Intara zombi.

Ikindi ni uko byari biteganyijwe ko numara gushyirwamo kaburimbo uzashyirwaho n’amatara bikazafasha abaturage gukora ubucuruzi bwabo haba ku manywa na nijoro.

Igice cy’umuhanda wa kaburimbo Nyagatare Rukomo kireshya n’ibirometero 73.3 cyagombaga kubakwa mugihe cy’imyaka ibiri n’igice ku kayabo k’amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari 38.

Niwuzura ngo witezweho koroshya ingendo hagati y’uduce dutandukanye tw’igihugu, kandi n’ibiciro byazo bikagabanuka bityo ubuhahiranire bukiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byagoraga abatuye nyagatare mubuhahirane nintara y’amajyaruguru kandi ari abaturanyi bahafi harakabaho leta y’ubumwe

HAGENIMANA Samuel yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ka nizere ko Abayobozi batazavuga ko umuhanda wuzuye Abaturage tutarahwa ingurane byaba byiza bakabanza bakatwishyura nibwo byaba byiza ku muturage kugira niryo terambere rize Atari mubukene yatewe nikorwa ry’umuhanda

TUMWESIGE Edison yanditse ku itariki ya: 6-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka