Umuhamagaro ugomba guherekezwa n’amahugurwa ku bavugabutumwa

Rev. Dr Charles Mugisha washinze Kaminuza ya Africa College of Theology (ACT), avuga ko bidahagije kandi nta kamaro byaba bifite kugira umuhamagaro ariko nta guhugurwa.

Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa ACT
Dr Charles Mugisha, umuyobozi wa ACT

Rev. Mugisha, yavuze ko ari ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, kuko aricyo cy’ingenzi, gusa ngo ntibihagije.

Yagize ati "Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe nayo, ni cyo cya mbere, ariko burya abo Imana ihamagaye irabahugura, kandi Imana igakoresha abandi bakozi bayo guhugura abandi".

Dr Charles, yakomeje avuga ko kugira umuhamagaro gusa bidahagije kuko biba ari ngombwa guhugurwa.

Ati "Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, umuhamagaro ukeneye guhugurwa. Kandi no guhugurwa nta muhamagaro, nabyo nta kamaro."

Pastor John Bosco Kanyangoga, Umushumba Mukuru wa Zion Temple Nyarutarama, akaba umunyeshuri muri Tewolojiya muri ACT, avuga ko kwiga tewolojiya byamufashije uburyo bwo gutegura inyigisho, ndetse no kwigisha udatwawe n’amarangamutima.

Ati "Urebye njyewe byanyigishije mu mitegurire y’inyigisho ngiye gutanga. Hari amakosa nakoze, ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe runaka urimo gucamo, ugasanga urigisha bijyanye n’amarangamutima ukabeshyera umwuka wera."

Pastor John Bosco Kanyangoga
Pastor John Bosco Kanyangoga

Liliane Nyirarukundo wize muyi iyi kaminuza ndetse akaba afite intego yo kuhakomereza na Master’s, yavuze ko yahisemo kujya kwiga tewolojiya kugira ngo amenye ukuri guherereye mu ijambo ry’Imana.

Ati "Muzamenya ukuri kandi nimukumeya kuzababatura, ni imwe mu mpamvu zatumye njya kwiga".

Uretse abanyeshuri bahawe ikaze muri iyi Kaminuza, bahasanze bagenzi babo basaga 250 biga amasomo ya Tewolojiya kuva mu mwaka wa 2021 ubwo iri shuri ryemererwaga nka Kaminuza.

Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka abagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, akaba ari bwo iyi kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri bayo mu matorero nk’abashumba bahuguwe.

ACT itanga amasomo mu byiciro bibiri, amara umwaka umwe (Post Graduate) ndetse n’andi y’imyaka itatu (bachelor’s degree).

Kugeza ubu iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.

Ubusanzwe gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda isaba ko Abapasiteri bose bakwiye kwiga tewolojiya, kugira ngo bajye babwiriza ibyo bafiteho ubumenyi.

Umuhamagaro ugomba guherekezwa n'amahugurwa ku bavugabutumwa
Umuhamagaro ugomba guherekezwa n’amahugurwa ku bavugabutumwa

Iby’ubwo butumwa byagarutsweho ku wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ubwo abarimu n’abanyeshuri biga Tewolojiya muri ACT, bari bahuriye mu birori byo kwakira abanyeshuri bashya, umuhango wabereye muri New Life Bible Church, wakiriwemo abanyeshuri bagera kuri 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Dr ibyo avuga nibyo.
Ese nimba Yesu atarize kaminuza kiki twebwe n’ abana bacu tuziga? Nimba Yesu ataragiye kwivuza mu bitaro kiki twebwe tujya yo? Ubuntu byose ntitubirebera kubyo Yesu urakoze,ahubwo yaduhaye ubwenge kugira ngo twitunganyirize ibyo dukora, tubinoze, tubinonosore.
Amahugurwa n’ inyigisho ni ngombwa bituma umugozi w’ Imana ajijuka, agakora imirimo k’ inyamwuga.

Gad Norbert yanditse ku itariki ya: 29-06-2023  →  Musubize

Ntabwo ari amahugurwa atuma abantu babwiriza.Ahubwo babishobozwa n’umwuka wera imana ibaha.Nkuko byali bimeze igihe cya yesu n’abigishwa be.Mwibuke ko n’ubwo intumwa za yezu zari abantu batize (educated people),bali bazi kubwiriza cyane.Kubera ko babaga buzuye umwuka wera.Bitandukanye n’iby’iki gihe,aho ushatse wese yiyita umukozi w’imana.

makambo yanditse ku itariki ya: 20-01-2023  →  Musubize

Nyakubahwa Reverand Dr,wivanga ibintu.Kuvuga ijambo ry’Imana,ntabwo bisaba amahugurwa nkuko uvuga.None se abigishwa ba Yezu bahabwaga amahugurwa??None se ubarusha kubwiriza neza ijambo ry’imana?? Uvuga ijambo ry’imana,imana imuha "umwuka wera" ku buntu.Uwo mwuka wera,ntabwo wawukura muli university.Nawe ubwawe ndahamya ko ntawe ufite,nubwo uri Doctor.Ikiranga umuvugabutumwa nyakuli washyizweho n’imana,nuko ajya mu nzira akavuga ubutumwa,adasaba icyacumi cyangwa umushahara wa buli kwezi nkuko abiyita abavugabutumwa mumeze.

munyazogeye andrew yanditse ku itariki ya: 20-01-2023  →  Musubize

Ntabwo nemeranwa n’ibyo Rev. Dr Charles Mugisha avuga.Icya mbere,intumwa za Yezu,nta mahugurwa zagize.Nubwo zitize University,zabwirizaga neza kuturusha.Dukurikije bible,Yezu yasabye "umukristu nyakuli wese" kuba UMUVUGABUTUMWA.Ntabwo ari Yezu washyizeho Abapadiri cyangwa Pastors.Ikindi na none,Yesu yasabye abakristu nyakuli kuvuga ubutumwa "ku buntu",badasaba icyacumi n’umushahara wa buli kwezi.Bose bakajya mu nzira no mu ngo z’abantu bakabwiriza ku buntu, nkuko nawe yabigenzaga.Ababirengaho,ntabwo ari abavugabutumwa bashyizweho n’imana.Ahubwo baba bishakira imibereho,bitwaje bible.

gataza yanditse ku itariki ya: 20-01-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka