Umugoroba w’Umuryango wababyariye ikimina cya mituweli none ntibakirembera mu ngo

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, bavuga ko batakirembera mu ngo, babikesha kwishyura Ubwisungane mu kwivuza hakiri kare.

Ikimina kigizwe n'abantu 622 bo mu ngo 155 bishyize hamwe ngo bakemure ikibazo cya Mituweli
Ikimina kigizwe n’abantu 622 bo mu ngo 155 bishyize hamwe ngo bakemure ikibazo cya Mituweli

Abo baturage uko ari 622, babarizwa mu ngo 155 zo mu Mudugudu wa Nyiramuyenzi, Akagari ka Buramira. Bigiriye inama yo gushinga Ikimina cya Mituweli cyitwa Abajyana n’igihe Kimonyi.

Babitewe n’uko hari ababuraga uko bivuza, bakarembera mu ngo, cyangwa bagacibwa amafaranga menshi bivuza, bitewe n’uko babaga badafite mituweli.

Uzamukunda Esperence ukuriye ikimina Abajyana n’igihe Kimonyi yagize ati “Muri 2016 ni bwo twatangiye buri wese yizigamira uko ashoboye. Nyuma y’umwaka umwe, twaje gusanga ibyiza ari uko buri munyamuryango yajya yizigamira mu byiciro bitatu. Aho inshuro ya mbere buri muntu yasabwaga kwishyura amafaranga 1500, iya kabiri agasabwa 1000, n’inshuro ya gatatu umuntu akishyura 1000; kugira bitworohere kwesa umuhigo wa mituweli w’umwaka”.

Mu gihe babaga bategereje ko igihe bihaye cyo kwishyura mituweli kigera, ayo mafaranga barayakusanyaga bakayaguriza abanyamuryango bayakeneye, na bo bakishyura ikimina ku nyungu ntoya.

Bakomeje kubigenza gutyo, aho nibura buri munyamuryango aba afite umugabane utari munsi y’ibihumbi bitandatu Magana atanu buri mwaka. Uzamukunda ati “Ayo mafaranga ya buri munyamuryango uko ari 6500 ni yo akurwaho ayo kumwishyurira mituweli, noneho asigaye akaguma mu isanduku y’ikimina ariko kandi anashobora kwegeranywa akaba yagoboka abanyamuryango mu buryo bwo kuyabaguriza bakayabyaza imishinga runaka, bakayishyura ku nyungu iri hasi”.

Abagannye ikimina Abajyana n’igihe, barimo uwitwa Mutuyimana Nadine wishimira ko atakigira impungenge zo kwivuza n’abo mu muryango we.

Yagize ati “Abana bararwaraga nkabura uko mbavuza bitewe no kutagira mituweli. Nahoraga ndwana no kubahirira imiti yo mu bisambu ntinya gucibwa amafaranga menshi nabyo ntibibakize. Aho ngereye muri iki kimina byamfashije kuzamura imyumvire, aho dutanga amafaranga macye macye mu gihe cy’umwaka, bikadufasha kubona mituweli bitatuvunnye. Ubu umuryango wanjye ugizwe n’abantu bane, buri mwaka tuba turi mu b’imbere mu bishyuye mituweli”.

Ababashije gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, babikesha kugurizwa muri iki kimina, barimo abagore n’abagabo bemeza ko biborohereza kubona uko bafatanya kubaka ingo zitekanye.

Mutuyimana ati “Ikimina cyadufashije kwiyubaka, kuko mbasha gukodesha ibisinde bitari munsi ya bine buri mwaka. Noroye amatungo magufi afite agaciro k’amafaranga ibihumbi 120 kandi nteganya ko mu gihe kiri imbere azororoka akagwira. Ubu nanjye mfite agaciro mu rugo, kuko ngira byinshi nunganira umugabo twashakanye. Nta handi byavuye hatari muri iki kimina nisunze kikanguriza”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, aherutse gusura abagize iki kimina, yishimira uko igitekerezo cyabo cyashinze imizi.

Yagize ati “Gahunda yo kwivuza kuri bose Leta iyishyizemo imbaraga. Iyo abaturage bafashe iyambere bakishakamo imbaraga, bagashyiraho akabo nk’uko aba babigenje, ni ibintu bishishikaje tubashimira kandi dushyigikiye. Dusanga n’abandi baturage bakwiye kubareberaho, kugira ngo bidufashe kubaka u Rwanda twifuza kandi twishimiyemo”.

Baciye ukubiri n'ikibazo cyo kurembera mu ngo babikesha gutanga mituweli ku gihe
Baciye ukubiri n’ikibazo cyo kurembera mu ngo babikesha gutanga mituweli ku gihe

Igitekerezo cyo gushinga ikimina Abajyana n’Igihe Kimonyi, abanyamuryango bacyo bakigize nyuma y’uko bajyaga baterana muri gahunda y’Umugoroba w’Umuryango, bamwe bikagaragara ko bishyura ubwisungane mu kwivuza abandi ntibishyure. Abo ni bo bikebutse basanga badakwiye gusigara inyuma y’abandi bashinga icyo kimina, kuri ubu gifatwa nk’intangarugero mu gace k’iwabo.

Mu myaka ine bamaze, aho buri mwaka bakusanya amafaranga bakuramo ayo kuguramo ubwisungane mu kwivuza, ubu bageze ku mafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 200.

Barimo kunoza umushinga wagutse biteguye gutangiza mu gihe kiri imbere, w’ubworozi bw’inkoko bazaba bahuriyeho, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka