Umugore wirirwa mu rugo wamuhemba arenga 93,000Frw buri kwezi - ActionAid

Abantu birirwa mu mirimo yo kwita ku rugo (akenshi baba ari abagore basigaranye abana) iyo ubabajije icyo bakora bakubwira ko nta kazi bafite, ariko Josephine Uwamariya arabaza ati “koko ubwo urumva nta kazi ufite”?

Abayobozi b'inzego zitandukanye bagaragarijwe ubushakashatsi ku mirimo yo mu rugo idahemberwa
Abayobozi b’inzego zitandukanye bagaragarijwe ubushakashatsi ku mirimo yo mu rugo idahemberwa

Uwamariya ayobora umuryango utari uwa Leta witwa ActionAid mu Rwanda. Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2020 ActionAid yamuritse ubushakashatsi yakoze muri 2019/2020 ku bijyanye n’imirimo idahemberwa yo kwita ku rugo n’abarubamo.

Ubu bushakatsi bugaragaza ko umuntu udafite akandi kazi kamuhemba buri kwezi akaba yirirwa mu rugo, akora imirimo ifite agaciro k’amafaranga nibura 93,960 ku kwezi, cyangwa 3,132Frw ku munsi.

ActionAid ivuga ko itakoze ubu bushakashatsi kugira ngo abakora iyi mirimo yitwa ‘unpaid care work’ batangire gusaba abo bashakanye igihembo, ariko ko bagomba guhabwa agaciro kandi uwo murimo ukemerwa nk’indi yose yinjiriza urugo.

Uwamariya yagize ati “bikwiriye kumenyekana ko kubungabunga urugo ari umurimo nk’indi isanzwe, ariko ntabwo tuvuze ngo uwawukoze ajye kwishyuza kubera ko yahetse umwana, yafashije umurwayi cyangwa yatetse”.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe guteza imbere abagore muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Sarah Mukantaganda, avuga ko umugore wonsa wasigaranye urugo n’abana, ashobora kuba akorera amafaranga arenze ayavuzwe na ActionAid.

Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda
Josephine Uwamariya, umuyobozi wa Action Aid Rwanda

Mukantaganda yagize ati “mfashe nk’urugero rw’umubyeyi wonsa, ngaha agaciro amashereka kuko ni cyo cya mbere umwana agomba guhabwa, ayo mashereka ubwayo aramutse agurishwa yaba ahenda cyane kurusha amata asanzwe”.

MIGEPROF na ActionAid bavuga ko abasigarana imirimo y’urugo akenshi bongererwaho no kubwirwa amagambo abaserereza ngo ‘ntacyo bamaze, ni abo kurya gusa’, nyamara ari bo bakoze ibifite agaciro karenze kure ibyakozwe n’abatiriwe mu rugo.

Izi nzego zikavuga ko amagambo nk’aya cyangwa ibikorwa bitandukanye bisuzuguza umuntu usigarana urugo, ubwabyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umubyeyi bakunze kwita Mama Eunice ariko wanze kwivuga amazina ye, yakomeje agira ati “kwirirwa mu mirimo y’urugo biravuna, jyewe ndamutse nsabye igiciro cyabyo, ntabwo najya munsi y’amafaranga ibihumbi 10 ku munsi, ariko icyiza ni uko umugabo wanjye ataha akanshimira”.

Ubushakashatsi bwa ActionAid busaba inzego gufatanya ingamba zatuma umuntu ushinzwe urugo n’abarubamo yahabwa agaciro mbere ya byose (recognition).

Hagakurikiraho gushaka ibyamugabanyiriza imvune nko gutekesha gas niba yakoreshaga inkwi, kumugurira imashini imesa imyenda, cyangwa kumufasha imwe mu mirimo, ndetse no kumuhagararira mu nzego zifata ibyemezo, hamwe no kumushimira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ibi ni ugushaka kugumura abagore gusa,guteza umwiryane mu miryango maze ba nyiri ubushashatsi babone ikiraka,iyo bavuze ko umudamu ari umusingi wumuryango nuko ibyo akora bitagereranwa,ukwitanga kwe nimpano y’Imana naho ibyo byo kugena amafaranga sibyo nagato kuko umugabo hari aho usanga amugenera ibyo atunze byose muri make nimureke guteranya abashakanye

Gebre yanditse ku itariki ya: 11-12-2020  →  Musubize

N’abava mu rugo hari abatayagezaho none ngo abo mu rugo ni bo bayagezaho?!
Buri wese yakwifuza amafaranga runaka akurikije imvune agira noneho nta mushahara fatizo uriho. Iyaba na wo wajyagaho wenda uwabara yabona aho ahera abara

Fils yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka