Umugore w’i Nyagatare wapfiriye k’ushinzwe ubutaka i Nyaruguru yashyinguwe

Nyuma y’uko tariki 14 Kamena 2025 umugore w’i Nyagatare apfiriye mu icumbi ry’ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, yashyinguwe kuri uyu wa 20 Kamena 2025.

Ni amakuru dukesha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, Jean Bosco Kayiranga, unavuga ko umurambo w’uwo mubyeyi wari wajyanywe gupimirwa mu kigo cya RFI, naho ushinzwe ubutaka yari yagiye gusura, wari utaramara n’ukwezi muri izo nshingano, we ubu ari mu maboko ya RIB.

Ubundi uwo mubyeyi wapfuye yitwa Esther Mukeshimana. Yavutse mu 1995, akaba asize abana batanu. Yari umudiyakoni mu Itorero ry’Abametodiste i Nyagatare, kandi yari atuye mu Mudugudu wa Busana, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare. Umugabo we ngo akora umurimo wo kurangurira abantu ibintu yifashishije igare.

Amakuru dukesha umuturanyi wa Valens Niyonsaba, ari we Mukeshimana yari yagiye gusura, avuga ko amakuru acicikana iwabo mu Mudugudu wa Gambiriro, Akagari ka Kabere, Umurenge wa Ruheru, ari uko Mukeshimana yageze iwabo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama, akaharara mu buryo butazwi.

Ku wa Gatandatu tariki 14, Niyonsaba usanzwe ari umupasitoro, ngo akaba ari na we washyingiye Mukeshimana n’umugabo we, yamusize mu rugo ajya ku kazi, undi aza kumutelefona amubwira ko abona nta biryo biri mu rugo, ko atekereza guteka ahereye ku bishyimbo.

Umuturanyi ati "Undi yamurangiye aho biherereye, saa sita ataha agiye kurya, akomanze abura umufungurira, abaza abaturanyi niba batamubonye baramuhakanira, nuko ajya kurya mu isantere. Nimugoroba agarutse yasanze hagifunze, hanyuma noneho ahamagara nyiri inzu, nuko amena ikirahure, basanga yumye."

Haketswe ko nyakwigendera ashobora kuba yarazize imbabura yari atetseho basanze hafi ye, ariko umuturanyi we i Nyagatare yabwiye Kigali Today ko yari asanzwe arwara umutima.

Ubundi ngo nyakwigendera yari yavuye mu rugo abwiye umugabo ko agiye mu bukwe i Kigali, hanyuma umugore wa pasitoro basanzwe ari incuti, kandi banaturanye, amuha ibyo ari bumufashe akamwoherereza ageze i Kigali, kuko yari yamubwiye ko atari buharenge.

Nyakwigendera yashyinguwe i Nyagatare aho yari atuye n’umuryango we.

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAHO NEZA,IKINTU KITWA UBUSAMBANYI MURI IYI MINSI N’IKIBAZO PE,UMUPASITERI N’UMUDIAKONI.NJYE MBONA ARI NKIGIHANO IMANA YAMUHAYE,PASTORO YAGAFUNGURWA KUKO SIWE WISHE UWO MUGORE,UMUGORE YISHWE N’IMPANUKA Y’IMBABURA.

MURAKOZE!!!

NIRAGIRE JEREMIE yanditse ku itariki ya: 21-06-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka