Umugore uri mu buyobozi akwiye kubifatanya no kwita ku rugo rwe
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragarije Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Nyarugenge, ko umuryango Nyarwanda utorohewe n’amakimbirane.

Abagize uru rugaga bahuriye mu biganiro ku cyumweru tariki ya 03 Ugushyingo 2019, bigamije gushaka uburyo umugore uri mu buyobozi yabifatanya no kwita ku rugo rwe (uwo bashakanye n’abana) akarurinda gusenyuka.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, yasomye raporo y’uru rwego ivuga ko mu gihugu hose mu mezi atatu ashize, bakiriye ibirego 307 by’abagabo n’abagore barwanye.
Iyi raporo ikomeza ivuga ko ibirego by’abicanye muri icyo gihe ari 17, iby’abahozanya ku nkeke bikaba 593, naho abarega abo bashakanye kubaca inyuma no kubaharika ngo baragera ku 163.
RIB ikomeza ivuga ko ibirego yakiriye by’abagore cyangwa abagabo basambanye mu mezi atatu ashize ari 58, ibyo gucunga nabi no kwangiza umutungo w’umuryango hakiriwe ibigera kuri 128 ndetse n’ibyo guta ingo 60.
Kalihangabo akomeza avuga ko ibi bibazo byose biteza bamwe mu bagize umuryango (cyane cyane abana) kuwuhunga bakishora mu bindi byaha, bibwira ko ari byo byabahesha amahoro.
Avuga ko ingaruka z’amakimbirane mu ngo ziteza abantu ubusinzi no kwiyahuza ibiyobyabwenge, aho mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2019, ababifatanywe bagera kuri 478 biganjemo urubyiruko.
Kalihangabo avuga ko ibi bibazo bitera abana b’abakobwa kuva mu ngo bakajya gushakira ubuzima ku bandi bantu babashuka bakabasambanya, aho muri iki gihembwe cya gatatu cya 2019 abana b’abakobwa 911 basambanijwe.

Agira ati “Ingaruka nyinshi z’aya makimbirane abera mu ngo zirimo kugaragara ku bana kuko ari bo bava mu mashuri, bafatirwa mu biyobyabwenge, babaye mayibobo, babaye abajura ba za mudasobwa ku mashuri n’ibindi”.
Uwari Senateri Gakuba Jeanne D’Arc, ni umwe mu basaba kwamagana no gukaza ingamba zakumira ibibazo hagati y’abashakanye, aho avuga ko ibi bintu atari iby’Inkotanyi.

Ati “Ntabwo twakwihanganira kubana n’ibibazo nk’ibi kuko igihugu cy’u Rwanda cyahanganye n’ibiruta ibi, tugomba kubifatira ingamba”.
Madamu Gakuba yahaye ubuhamya ababyeyi bagenzi be bari mu buyobozi, avuga ko atajya abura isaha yo kuganira neza n’uwo bashakanye ndetse n’abana, kugira ngo buri wese agire ibyo yigomwa byorohereza uwagiye mu mirimo hanze y’urugo.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi muri Nyarugenge, Umuraza Chantal, avuga ko barimo gushakira umuti ibibazo by’abashakanye bitararenga inkombe muri ako karere.
Umuraza agira ati “Turafatiranye kuko hano muri Nyarugenge nta bibazo byinshi by’amakimbirane twari bwagire, dusanga umugore atari we wenyine ukwiye kwita ku rugo, turashaka ubufatanye bw’abashakanye”.
Umuraza avuga ko kuva aho abagore batangiye gufata inshingano z’ubuyobozi, hari abagabo batihutiye kubyumva bigatuma inshingano z’urugo zibura umuntu uzishingwa.
Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri FPR-Inkotanyi ruritegura inama ibahuza ku rwego rw’igihugu, igomba kuzafatirwamo ingamba z’imicungire y’imiryango, mu gihe abagore bagenda biyongera mu mirimo yo hanze y’ingo zabo.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.