Umugore uherutse guhagarikisha ubukwe bw’umugabo we yishimiye gusubizwa abana be

Dukuzumuremyi Janvière ni umubyeyi uherutse kugaragara mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, mu bukwe bw’umugabo we ubwo yasezeranaga n’undi mukobwa mu rusengero.

Uwo mugore winjiye mu rusengero afite abana batatu, yagaragaye asaba uburenganzira bwo gusubizwa abana be babiri b’impanga, yashinjaga umugabo we kubatwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Dukuzumuremyi Janvière uvuka mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yamenyanye n’uwo mugabo wo mu Karere ka Nyagatare, barakundana kugeza ubwo bashakanye badasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ngo ubwo umugabo yari afite akazi akorera mu mujyi wa Kigali, byabaye ngomba ko yimura umuryango we, bajya gutura hafi y’akazi i Kigali.

Uwo mugore avuga ko ubwo bari bamaze kubyara abana batatu, umukuru ari umukobwa ukurikirwa n’abahungu babiri b’impanga, ngo umugabo yaramutaye amusigira inda y’amezi atandatu, aho iyo nda yavutsemo impanga ebyiri, umuhungu n’umukobwa.

Avuga ko mbere y’uko umugabo amusiga, yabanje gufata ba bana b’impanga z’abahungu arabatwara, ngo amusiga atabagaruye.

Dukuzumuremyi avuga ko, nyuma y’uko umugabo we amusize mu nzu y’inkodeshanyo, ngo yigiriye inama yo kwimukira mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Karenge aho atuye kugeza ubu, nyuma y’uko yabonaga ko ubuzima bushobora kumworohera kuruta kuba i Kigali.

Ati “Umugabo wanjye yamaze kugenda, ndeba uburyo ubuzima bw’i Kigali buhenze, nigira inama yo kwimukira i Rwamagana, kuko ho ubuzima burahendutse ntabwo inzu n’ibiribwa bihenze nk’uko i Kigali bimeze, ntabwo nacitse intege ngo umugabo aragiye, inda y’amezi atandatu yansigiye yavutsemo impanga, ubu ndakodesha ngakoresha amaboko yanjye mu mirimo isanzwe, umuntu ufite ubwenge ntiyakwicwa n’inzara mu gihe nta bumuga afite”.

Ngo nyuma yo kwimukira i Rwamagana, yagezeyo atangira gushakisha imibereho acuruza ubuconsho, ashakisha uburyo we n’abana be babaho.

Ntabwo natambamiye umugabo ngo adashaka, icyo nirukagaho ni ukubona abana banjye

Ku kibazo cyo guhagarikisha ubukwe, Dukuzumuremyi avuga ko atigeze ashaka ko umugabo we adashaka, kuko ngo n’ubundi hari hashize imyaka irenga ibiri atamubona, ngo icyo yashakaga ni ugusubizwa abana be umugabo yatwaye mu buryo butazwi.

Avuga ko amakuru y’umugabo we yo gusezerana mu rusengero yayamenye mu gitondo, ubwo yari aho atuye i Rwamagana, biba ngombwa ko atega imodoka mu buryo bwihuse.

Ati “Ayo makuru nayamenye saa tatu, bari busezerane saa munani, ntabwo byangoye kuko n’iyo haba i Cyangugu nari kuba nahageze, nahoraga mpangayitse ku bana banjye, kandi burya iyo umuntu yakwanze uhorana impungenge z’uko atanakurerera, wenda abantu be kujya bagira ngo nari ngiye kumutambamira ngo ye gushyingirwa”.

Aremeza ko icyamuteye kuza muri buriya bukwe atongana, yaharaniraga uburenganzira bwe bwo guhabwa abana yabyaye, bari baratwawe na se mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ati “Ikintu naharaniraga ni ukumpa abana banjye, kuko nari maze igihe kirekire ntazi aderese ze (aho aherereye), kandi ntakunda no kumuhamagara ngo anyitabe, nari naragerageje no kubamwaka akabanyima, ntitaye rero ngo ari mu bukwe ntabwo nari kumenya aderese ye ngo mbireke, kuko njyewe ubukwe ntabwo nabuhaga agaciro nk’umwana wanjye, ntacyo byari bimbwiye rwose”.

Arongera ati “Iyo aza no kuba yarabampaye mbere, ntabwo yari kumbona hariya, abana banjye numvaga ari ikintu cya ngombwa kigomba kuboneka mbere y’indi minezero, kuko nanjye nahoraga mpangayitse kubera abana banjye, ntabwo rero wagumya kwiruka inyuma y’ibyagusize, karya kanya nirukaga inyuma y’ibyanjye n’abana banjye”.

Avuga ko atifuza kubuza umugabo uburenganzira bwe bwo gushaka, gusa icya ngombwa ni ukubahiriza ibiri mu mategeko agatanga ibisabwa umubyeyi.

Ati “Ntabwo nzi niba ubukwe bukomeza, ntabwo mbizi nta n’ubwo bindeba, kuko amategeko y’igihugu avuga ko umugabo agomba gusezerana n’umugore ashaka, iyi saha nashaka asezerane n’abagore ijana niba afite ubushobozi bwo kubatunga, icyo ndeba ni abana twabyaranye n’uko tugomba kubarera, kuko bafite uburenganzira bwo kubaho uko bavuka kose, n’ubwo bavuga ngo umugore utarasezeranye aba ari indaya, ariko ibyo ntibikwiye kugira ingaruka ku mwana”.

Arashimira ubuyobozi bwamuhesheje abana be babiri b’abahungu yari yarabuze

Dukuzumuremyi akomeza ashimira ubuyobozi mu nzego zinyuranye z’igihugu bwakurikiranye ikibazo cye, ubu bukaba bwaramaze kumuhesha abana be ngo se yari yarajyanye kubareresha ahandi, aho ngo afite ibyishimo nyuma y’imyaka isaga ibiri yari amaze atababona.

Ati “Abana n’ubwo ari abanjye ariko ni abana b’igihugu, ni amaboko yacyo, ndashimira ubuyobozi bwacu bw’igihugu Mana yanjye!, nabuze uko nabushimira kuko ibyo bankoreye bampesha abana banjye byaruhuye umutima wanjye, Akarere kacu ka Rwamagana karakoze, ushinzwe abana mu karere yarampamagaye ati witegure ku wa kabiri turajya kuzana abana, nariteguye rwose uwo munsi ntibigeze bawuhindura, turagenda tuzana abana, ndumva umutima wanjye unezerewe”.

Avuga ko abana be bamwishimiye cyane, aho yemeza ko azakomeza kubafata neza, abagaruramo urukundo rwa kibyeyi nyuma y’imyaka isaga ibiri batamubona, avuga ko azabasubiza mu ishuri aho bagiye gutangira mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, mu gihe umukuru agiye mu mwaka wa gatatu.

Yishimiye gusubirana abana (bambaye isengeri) umugabo yari yaratwaye, icyakora agasaba ubufasha bwo kubarera
Yishimiye gusubirana abana (bambaye isengeri) umugabo yari yaratwaye, icyakora agasaba ubufasha bwo kubarera

Uwo mugore uvuga ko adateze kongera gushaka umugabo, ngo ikimuraje ishinga ni ukurera abana be bakazakura neza.

Ati “Nafashe umwanzuro wo kurera abana banjye ntabwo nteganya kongera gushaka, iyo mba mbiteganya mba naragiye muha abana be ngashaka nk’uko na we yashatse, ntabyo nteganya pe, nta n’umugabo wanshuka, burya bashuka uwishutse, nta biyobyabwenge nywa, nta n’ubwo njya mu kabari ngo nzashukwa n’ubusinzi, kandi imyaka ibiri maze mba njyenyine iyo mba umuntu ushukika baba baranshutse”.

Avuga kandi ko kuva ubukwe bwahagarara atongeye kumenya amakuru y’uwari umugabo we. Agaruka ku bakomeje gukwirakwiza ibihuha bavuga ko abana umugabo yari yaratwaye ari bo be, ko abandi atari abe bamushinja no kwica ubukwe, ibyo ngo si byo kuko atigeze ajya mu ngeso mbi.

Ati “Umugabo ntabwo yigeze ahakana ko abana ari be, ariko abantu bakagenda bakwirakwiza ibihuha, ngo bariya bana yatwaye ni bo be, ngo abandi nabashatse ahandi.

Ndagira ngo mbamenyeshe ko nta ngeso mbi nigeze, iyo biba ibyo nari kuza na bariya nkabamujugunyira ariko mwabonye ko nashakaga n’abo yatwaye, ibyo binyoma rero biveho, kandi uko byagenda kose niteguye kurera abana banjye, mwarabibonye ko abana banjye basa neza, nta n’umwe uri mu Mutuku (ufite imirire mibi)”.

Uwo mugore arasaba Leta ubufasha nk’umuntu utishoboye, akaba yabonerwa aho atura, mu rwego rwo kumufasha kurera abana be batanu atekanye, agasaba kuzafashwa no guhabwa ibyo amategeko asaba umugabo mu kurera abana babyaranye.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Kanama 2021, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y’umubyeyi winjiye mu rusengero rwa EAR Paruwasi ya Gikondo Diyoseze ya Kigali, arira, afata mu mashati umugabo witeguraga gushyingiranwa n’umukunzi we, avuga ko yifuza guhabwa abana be babiri ndetse n’indezo ku bandi bana batatu arera wenyine.

Mu bagarutse kuri iki kibazo ku mbuga nkoranyambaga harimo abanenze uwo mugabo uvugwaho guta urugo, agatwara abana ndetse akajya gusezerana n’undi mugore, basaba ko uburenganzira bw’uyu mugore n’ubw’abana be bwubahirizwa, basaba inzego zitandukanye zirimo iz’ubutabera, iz’umutekano, iz’uburinganire n’iterambere ry’umuryango gukurikirana iki kibazo.

Icyo gihe Johnston Busingye wari Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko iki kibazo kirimo gukurikiranwa kandi ko ubutabera buzatangwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Gusiga abana batanu uagashaka undi mugore kandi nawe mugomba kubyarana ni ukwikururira amasaziro mabi. Azasaza mu nduru muzaba mureba.

GGD yanditse ku itariki ya: 13-09-2021  →  Musubize

uwo mugabo yarahemutse pe ntamubyeyi umurimo

nizeyimana jacques yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Abagabo benshi bahararuka Abagore bakuru,bagashaka Abagore bakili bato,mu rwego rwo kwishimisha.Ariko bakibagirwa ko ari ubuhemu kandi imana yaturemye itubuza ubusambanyi.Guhemuka ni bibi mu buzima kandi bizabuza abantu benshi kuzaba muli paradizo.Kimwe n’abasambanyi,abajura,abarya ruswa,etc...

gatare yanditse ku itariki ya: 12-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka