Umugore ni uwa RIB: Imvugo igaragaza ko hari abumvise nabi ihame ry’uburinganire

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Muhanga baravuga ko abagore bahohotera abagabo babo bitwaje ko uwabakoraho, bahita bahamagara urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abagabo bagafungwa.

Njangwe asaba abagabo gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa
Njangwe asaba abagabo gutinyuka kugaragaza ihohoterwa bakorerwa

Imvugo ko Umugore ari uwa RIB yumvikana hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Muhanga, aho abagabo bahamya ko bakubitwa n’abagore babo, cyangwa abagabo bakavuga ko bazi abagabo bagenzi babo bakubitwa n’abagore, hari kandi n’abagore bahamya ko bibaye ngombwa bakubita abagabo babo.

Ibyo byose ngo biterwa no kuba hari abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ku buryo nabo basigaye bataha nijoro bavuye mu tubari, bakitesha inshingano zabo, bagasuzugura abagabo kugeza n’ubwo babakubita bitwaje ko itegeko ribarengera kandi ko umugabo aramutse yihaye gukora ku mugore yahita afatwa na RIB.

Umwe mu bagabo bo mu Murenge wa Kabacuzi, avuga ko umugore yamukubise akinumira kuko atahingutsa ko yakubiswe n’umugore, akavuga ko byose biterwa n’uko umugore agukubise ukamwishyura yahamagaraga RIB ikagutwara.

Agira ati “Nta mugabo ukivuga, njyewe narabyemeye umugore umukozeho ahita yigwandika agahamagara RIB nyine ikagutwara, nyamara ari we wagushotoye. Nta mugabo ushobora gukubita umugore kereka bamwe bananiranye naho twebwe turaceceka tukumirwa”.

CNDP iranenga iyo myitwarire

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP), itangaza ko nyuma y’imyaka 20 u Rwanda rusinye amasezerano ya Maputo, akubiyemo ingingo zirengera umugore, rwakoze uko rushoboye ngo asubizwe agaciro yambuwe kubera amateka.

Hari abagore bavugwaho guhohotera abagabo babo kubera ko bitwaza ko RIB yabatabara
Hari abagore bavugwaho guhohotera abagabo babo kubera ko bitwaza ko RIB yabatabara

Umuyobozi wa CNDP, Hon. Mukasine Marie Claire, avuga ko bimwe mu byakozwe harimo gushyiraho amategko arengera umugore anamurinda ihohoterwa, na gahunda y’uburinganire n’ubwuzuzanye byanahaye abagore amahirwe menshi ku murimo n’iterambere.

Mukasine ahamya ko n’ubwo umugore yahawe ijambo hakiri koko abumvise nabi ihame ry’uburinganira batangira guhohotera abagabo, akaba asanga bidakwiye kuko uburenganzira bwa buri umwe butangirira aho ubw’undi burangirira.

Agira ati “Ntabwo umugore akwiye kuba uwa RIB uko ni ukumva nabi icyo ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire bivuze, kuko abaryumvise nabi bariyima ya mahirwe yo gufatanya mu iterambere ry’imiryango yabo bakumva ko bagiye kwihimura ku bagabo, nyamara hari imiterere ya kigabo idashobora guhinduka. Ni byiza ko ahubwo iyo miterere ifasha abagore mu kuzamura imiryango yabo”.

Abagore baributswa ko guhohotera abagabo babo bitwaje RIB bizabagiraho ingaruka

Bamwe mu baturage b’Imirenge ya Kiyumba, Kabacuzi na Rongi mu Karere ka Muhanga bahamya ko abagore bakubita abagabo, ariko bitera ipfunwe ku bagabo kumva batanga ibirego ko bahohotewe n’abagore bagahitamo kwihorera babakubita nabo cyangwa bakicecekera

Mukasine avuga ko abagore bumvise nabi ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bagihohotera abagabo bakwiye guhinduka
Mukasine avuga ko abagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bagihohotera abagabo bakwiye guhinduka

Umuyobozi ushinzwe ububiko bw’ibyaha muri RIB, Njangwe JMV, avuga ko bakira ibirego bike by’abagabo bahohotewe ariko hakiri abakihishira kandi bigira ingaruka ku miryango, harimo kwicana kw’abashakanye, n’uburere buke ku bana bavuka mu ngo zibamo ihohoterwa.

Avuga ko bashyizeho uburyo bwo gufasha abakorewe ihohoterwa guhera ku bigo nderabuzima kugeza ku bitaro by’uturere, bakabaha serivisi za Isange One Stop Centre zibafasha gukira ibikomere batewe n’iryo hohoterwa, kandi ko iyo ryabayeho hanateganyijwe ibihano ku bakoze ihohotera.

Agira ati “Hari abagabo bakubitwa bakicecekera kubera ko hari ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye baMwe bafashe nabi, umugore agakubita umugabo akicecekera, wamubaza icyo yabaye akakubwira ko yaguye ku rugi cyangwa ku gitanda. Ibyo bituma ingo zubakwa nabi, ariko bahohoterwa bakabivuga twabona aho duhera dutanga ubufasha, byanaba ngombwa tugahana”.

Ubuyobozi busaba abashakanye kubahana, gufashanya no gusenyera umugozi umwe buri wese yubahiriza inshingano ze, kuko ari cyo gisobanuro cyiza cy’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mu iterambere ry’umuryango Nyarwanda.

Inzego zitandukanye zisaba abashakanye kubahana no gufatanya kuko ari bwo bwuzuzanye buteza imbere imiryango
Inzego zitandukanye zisaba abashakanye kubahana no gufatanya kuko ari bwo bwuzuzanye buteza imbere imiryango
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka