Umugore ngo akwiye kumvwa kuko ariwe nkingi y’umuryango
Ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ““Umugore Arumvwa” mu karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwimpuhwe Esperence yagarutse ku gaciro k’umugore mu muryango Nyarwanda.
Ati: “Umugore akwiye kumvwa mbere y’abandi bose kuko ariwe nkingi y’umuryango, akarindwa icyamudindiza mu buzima bwe bwa buri munsi, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakunze kugaragara haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose”.
Umushinga “Umugore Arumvwa”, ugamije guca ihohorerwa rikorerwa abagore uterwa inkunga n’umuryango Rwanda Women’s Network ku bufatanye na Care International Rwanda ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.
Mu Karere ka Gatsibo uyu mushinga ukaba ukorera mu Mirenge 5 ariyo; Gatsibo, Kiramuruzi, Murambi, Muhura na Kageyo; nk’ukp byatangajwe tariki 31/07/2013 ubwo watangizwaga ku mugaragaro muri ako karere.
Rwanda Women’s Network ni umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta, uharanira iterambere n’imibereho myiza y’abagore mu Rwanda, ukaba waratangiye mu mwaka wa 1997. Ubu ukaba wita ku bagore bakorewe ihohotetwa rishingiye ku gitsina n’abandi batishoboye.
Umuyobozi wa Rwanda Women Network, Barikungeri Mere, yavuze ko zimwe mu ntego z’uyu muryango ari uguha ubushobozi mu bukungu, abagore bakennye n’abapfakazi binyujijwe mu kubongerera ubushobozi, mu gucunga umutungo no kuzamura ubukungu n’imibereho muri mu ngo no mu gihugu muri rusange.

Umuryango Rwanda Women Network, watangiye ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 1995, ubinyujije mu kigo cy’icyizere (ikigo cy’abarokotse ihohotetse rikomoka k’ugufatwa ku ngufu n’andi moko y’ihohoterwa abagore bahuye nayo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994).
Ibyo bigo biherereye mu turere twa Gatsibo, Nyarugenge, Gasabo na Bugesera.
Kugira umuryango nyarwanda muzima, ushoboye kandi urangwa n’amahoro arambye, umugore akarushaho kumvwa mu muryango Nyarwanda ndetse no ku isi hose, ni imwe mu ntego z’Umuryango “Rwanda Women’s Network”.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
nasabaga ko iyi nkuru ihindurwamo utuntu kuko idasohoka mu kuri kwayo neza.
Urugero: umushinga uterwa inkunga na EU, igacungwa na CARE Int Rwanda ibikorwa bigashyirwa mu ngiro na Rwanda Women Network.
Tugaragaze ibyo uzakora, abo uzakorana nawo n’ibitegerejwe.
Pls