Umugezi wa Nyabugogo wuzuye amazi agera mu muhanda

Umuhanda uva muri gare ya Nyabugogo werekeza ku kinamba bakunze kwita poids lourds wuzuye bitewe n’imvura nyinshi. Amazi ava muri Mpazi (umugezi utwara amazi ava mu mirenge ya Kimisagara, Nyamirambo n’uwa Muhima) arajya wisuka mu mugezi wa Nyabugogo maze agasanga uwo mugezi wuzuye akagaruka muhanda maze agakora ikiyaga.

Abagenda ku maguru barabura aho baca maze bagahitamo kwishyura abakarani babatwara ku mugongo naho ibinyabiziga byo bikogoga muri iyo mazi ngo byambuke. Abapolisi bashinzwe umutekano mu muhanda batabaye kugirango bafashe ibinyabiziga kubisikana muri ayo mazi.

Umugezi wa Nyabugogo ugabanya umurenge wa Gatsata n’uwa Gisozi wuzuye kubera imvura nyinshi iri kugwa mu gihugu. Amazi y’uwo mugezi ndetse n’aturuka mu majyaruguru yisuka muri uwo mugezi yabaye menshi.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka