Umugenzuzi w’Imari ya Leta yagaragaje impamvu ibigo bikomeye bihomba

Umugenzuzi w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro, avuga ko inkomoko y’ibihombo ibigo bikomeye byo mu Rwanda bihura na byo ari ukutagira ababaruramari b’umwuga.

Obadiah Biraro, Umugenzuzi w'Imari ya Leta
Obadiah Biraro, Umugenzuzi w’Imari ya Leta

Aganira n’itangazamakuru nyuma yo gutanga ikiganiro ku banyamuryango ba b’Ikigo gishinzwe guteza imbere umwuga w’ibaruramari mu Rwanda (ICPAR), yavuze ko ibigo bya Leta bihombeshwa no kutagira abanyamwuga mu icungamari n’icungamutungo.

Ikigo ICPAR gitegura buri mwaka amahugurwa ku banyamuryango bacyo kigamije kubongerera ubumenyi mu bice bitandukanye birimo ubukungu, imicungire y’imari n’imitungo, imiyoborere hamwe no kumenya kugira inama ibigo bakoramo, ku birebana n’ishoramari.

Umugenzuzi w’Imari ya Leta Obadiah Biraro, avuga ko imwe mu mpamvu zikomeye ibigo bikomeye bya Leta bikibonekamo ibihombo ari ukutagira ababaruramari b’umwaga.

Ygize ati "Ibigo bigera nko muri 15 usanga tugarukaho, bigira ibihombo biterwa no kutagira ababaruramari b’umwuga".

Biraro abuga ko uko umubare w’ababaruramari uziyongera bizafasha gukomeza ubukungu bw’ibigo.

Ati "Nk’ubu REG yacu ntiwayigereranya n’iya Kenya kuko iyaho yagiye ku isoko ry’imigabane abantu bashoramo imari, ariko iwacu kubera ibaruramari rihari ntibyakunda. Ibi bituma Leta ihora ishyira amafaranga mu bigo kandi hari ubundi buryo byayabonamo, bityo ayo ijyanamo abantu baguze imigabane yayakuramo ikayakoresha ibindi".

Biraro avuga ko ICPAR bakwiye kujya babaza abanyamuryango babo bagaragaraho amakosa mu kazi, mu kunyereza umutungo n’imari bya leta.

Agira ati "Ubandi abanyamuryango ba ICPAR bakora mu bigo bagombye kumenya ko baba bayihagarariye aho bakorera, iyo bakoze amakosa baba bangije isura ya ICPAR, bityo uwagaragayeho amakosa yagombye kujya abibazwa n’urugaga".

Gashagaza Patrick, Umuyobozi wungirije wa ICPAR, avuga ko mu Rwanda habarurwa ababaruramari b’umwaga 300, umubare uboneka ko ari bakeya bitewe n’aho ubukungu bw’u Rwanda bugeze.

Ati "Urebye n’iyo twakuba icumi, igihugu gikeneye ababaruramari benshi kuko bagifasha kuzamura ubukungu".

Gashagaza yongeraho ko uburyo bwo kugenzura abakora amakosa babutangiye ndetse hakaba hari n’abahanwe.

Ati "Iyo bigaragajwe ko hari uwakoze amakosa tumujyana mu kanama k’imyitwarire, hari abakajyanywemo kandi barahanwa kubera amakosa bakora mu kazi".

Abanyamuryango ba ICEPAR bahugurwa ku icungamari
Abanyamuryango ba ICEPAR bahugurwa ku icungamari

Kimwe mu nshingano za ICPAR ni ukuzamura umubare w’ababaruramari b’umwuga, ariko umubare ukajyana n’ubumenyi ndetse bikagira umusaruro ku bigo bakoramo.

Ati "Twizera ko uko umubare uzamuka ari ko n’ibigo bya Leta bizabona ababaruramari b’umwaga kandi bigabanye ibihombo umugenzuzi w’Imari abibonamo".

Gashagaza ntatangaza umubare w’abahanwe, icyakora avuga ko abahanwa bahabwa ibihano bitandukanye.

ICPAR yashyizweho na Leta muri 2008 mu gufasha ibigo kugabanya ibihombo, ikaba imaze guhugura ababaruramari b’umwuga bagera kuri 300, kandi icyo kigo kikaba cyemewe ku rwego mpuzamahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka