Umugenzi wari kuri moto ahitanywe n’impanuka
Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Mutarama 2025, umumotari wari uhetse umugenzi yagonzwe n’ikamyo itwara lisansi muri ’feux rouges’ kuri Rwandex, uwo Mugenzi ahita yitaba Imana.
Ibinyabiziga byombi byavaga mu cyerekezo cy’i Remera bigana mu Mujyi wa Kigali, ubwo bari bagisohoka muri feux rouges zo kuri Rwandex bagiye kugera mu zindi zo ku muhanda uzamuka i Gikondo kwa Mironko, ikamyo yahise isekura inyuma kuri moto, umugenzi ahita agwa hasi irakomeza iramukandagira nk’uko bisonanurwa n’undi mumotari wabonye iyo mpanuka iba, Nsanzimana Hamisi.
Iyi mpanuka yateje umubyigano w’ibinyabiziga wamaze isaha irenga, ubwo hari hategerejwe imodoka yo gutwara umurambo.
Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko kutitondera uburyo bwo guhaguruka muri za feux rouges no kudahana intera kw’ibinyabiziga bishoreranye ndetse no kuba umumotari yaba ashobora kuba yagiye asesera hagati y’ibinyabiziga, ari byo bishobora kuba byateye impanuka. Uwo mumotari witwa Mukusa Innocent we ntacyo yabaye.
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yemeje iby’uru rupfu rw’umugenzi wo kuri moto, avuga ko iyo mpanuka yabaye saa tanu n’iminota 45 (11:45) aho ikamyo yagonze moto bituma umugenzi agwa mu mapine yayo ahita yitaba Imana.
SP Kayigi yagize ati "Impanuka yatewe n’uburangare ndetse no kudasiga intera ihagije ku binyabiziga bikurikiranye."
Ohereza igitekerezo
|
Murahoneza ndabasuhuje mwese,ndagurango ntange igitekerezo kubashoferi bibinyabiziga, igihe abashoferi bakurikiranye mumuhamda bagomba kwitonderana kuko bamwe bajya bamara intera bakagombye gusiga ugasanga hagati yibinyabiziga bibiri nta 1m irimo ibyo bisho ora kuba intandaro yimpanuka kuri zebla closing, no kuri feruje ndetse nahandi Kandi nabahaguruka bajye bitonda cyane kugirango bakurikize amategeko abagenga, murakoze