Umugenzi n’umumotari bananiwe kumvikana mu rurimi rw’amarenga bitabaza Umupolisi
Bizimana Jean Damascene ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba ari Umujyanama mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), avuga ko uburenganzira bwabo hari igihe bubangamirwa bitewe no kuba hari abantu benshi bakeneraho serivisi ariko ntibabashe kubafasha uko bikwiye kubera ko batazi ururimi rw’amarenga.
Ibi yabigarutseho mu bukangurambaga burimo gukorwa hirya no hino mu Gihugu, mu cyumweru cyahariwe kuzirikana uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti “Guharanira uburenganzira bwacu dukoresheje ururimi rw’amarenga”, abantu bose bakaba bahamagarirwa kumenya no kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoresha ururimi rw’amarenga.
Bizimana yifashishije urugero rw’ibyamubayeho umunsi umwe ubwo yari avuye i Kigali i Remera ahazwi nko kwa Lando, agerageza kwandika kuri telefone mu Kinyarwanda, abwira umumotari ko agiye i Masaka, kandi ko yishyura amafaranga 1,500.
Umumotari yasabye uwo mugenzi ko bagenda bakagera i Remera mu Giporoso, motari agashaka undi mumotari bagakomezanya akamugeza i Masaka. Bizimana ngo yabwiye motari ko nta kibazo, icy’ingenzi ari uko agera aho agiye.
Ba bamotari babiri ubwo barimo baganira, Bizimana ngo ntiyumvaga ibyo baganira, ntiyamenya n’ibyo bumvikanye.
Umumotari wamuvanye i Remera mu Giporoso yahaye amafaranga 500 umumotari wari uvanye Bizimana kwa Lando, amushyira kuri moto baragenda, azi ko bagiye i Masaka ku bitaro.
Ikibazo cyavuze ubwo uwo mumotari yajyanaga Bizimana ku kigo nderabuzima cya Masaka, kandi Bizimana we yari yavuganye n’uwa mbere ko agiye ku bitaro by’Abashinwa biri i Masaka.
Kumvikana ngo byaragoranye kuko umugenzi ukoresha ururimi rw’amarenga yamubwiraga ko aho amugejeje atari ho yabwiye uwa mbere bavuganye, asaba motari ko yakomeza imbere ariko aranga, umugenzi na we yanga kumwishyura amafaranga yose kuko atamugejeje aho agiye, ari na ho yari yavuganye n’uwamutwaye mbere amukuye kwa Lando.
Bananiwe kumvikana ngo amugeze ku bitaro aho yari agiye, biyemeza kujya ahakorera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rubakemurire ikibazo.
Bageze kuri RIB, umugenzi yakoresheje amarenga abwira umugenzacyaha ko atumva, ariko umugenzacyaha ngo amucira amarenga amubaza niba koko atumva, asa n’umubwira ngo nasohoke.
Bizimana ati “Mu by’ukuri ntabwo mbabeshya, numvise mu mutima mbabaye cyane.”
Umugenzacyaha ngo yahise aha ijambo wa mumotari avuga umwanya muremure. Umugenzacyaha ngo yabajije umumotari ati “Iki kiragi muri kumwe?” Ibyo Bizimana ngo yarabyiboneye kuko iyo areba ku munwa abasha kumenya bimwe mu byo uvuga asobanura.
Bizimana ati “Ijambo ‘ikiragi’ nararyiboneye neza ku munwa arivuga. Wa mumotari yakomeje gusobanurira byinshi uwo mugenzacyaha, arabyumva kuko baganiraga mu rurimi bumvikanaho, nanjye ntangira kwandikira wa mugenzacyaha nkoresheje telefone, ariko akansaba kuzana amafaranga nkishyura nkagenda nkava aho hantu, ariko nihagararaho bya kigabo kuko nari nzi ko nta makosa mfite.”
Muri rusange ngo amafaranga 500 motari yasabaga umugenzi kongeraho ni yo batumvikanagaho. Uwo mugenzi ngo yaravuze ati “ese nubwo ari macye, n’iyo nayishyura ariko iri hezwa duhura na ryo rizarangira ari uko bigenze bite?”
Bizimana avuga ko wa mugenzacyaha yabonye bikomeje kugorana, asa n’ubihoreye. Ngo babonye umupolisi hafi baramuvugisha, Bizimana abwira umupolisi ko atumva. Bizimana ashima uwo mupolisi ko nibura mu maso yamweretse ko amwakiranye urugwiro kandi ko adakwiye kugira ikibazo. Uwo mupolisi yabwiye Bizimana ngo yishyure amafaranga 1000 (ari na yo Bizimana yashakaga kwishyura uwo mu motari bitewe n’uko yari amugejeje aho atari agiye) andi Magana atanu umupolisi abwira Bizimana ngo ayategemo indi moto imugeza aho yari agiye.
Bizimana ati “Numvise nduhutse kuko twandikiranye n’uwo mupolisi nibura akagerageza kunyumva.”
Bizimana yatanze ubu buhamya yifashishije umusemuzi wasemuraga mu Kinyawanda ibyo Bizimana yavugaga mu rurimi rw’amarenga, Bizimana akizera ko ubuhamya nk’ubu bushobora gufasha benshi guhindura imyumvire.
Zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo
Bizimana agaragaza ko muri rusange mu mbogamizi bagihura na zo harimo kuba ubumuga bwo kutumva no kutavuga butagaragara inyuma, ku buryo hari abajya gusaba serivisi ahantu hatandukanye, kumvikana n’abo bahasanze bikagorana kuko baba batazi ururimi rw’amarenga.
Mu butabera ngo hari abashobora kurengana kuko bananiwe kwisobanura no kumvikana n’abo baburana cyangwa se n’abababuranisha.
Bahura n’imbogamizi kandi y’uko nko kwa muganga n’ahandi hasaba kugira ibanga, bifashisha umusemuzi, bigatuma amenya amakuru atari ngombwa, cyangwa se bikaba byatuma ufite ubwo bumuga atisanzura mu kuvuga ikibazo cye no mu gutanga amakuru.
Ngo hari n’abagera aho bibasaba kwisobanura, ubabaza yabona badasubiza mu magambo, agatekereza ko banze kuvuga mu magambo asanzwe ku bushake bwabo, bashaka kubeshya ko batumva, batanavuga.
Banavuga ko bahura n’imbogamizi zo kwangirwa gutwara ibinyabiziga kubera ko amatwi aba atumva, gusa bo bakagaragaza ko ibyo nta shingiro bifite kuko amaso no mu mutwe haba hakora neza.
Bizimana Jean Damascene asanga Leta ikwiye gushyiraho uburyo bufasha abantu bose kumenya ururimi rw’amarenga, kuko abantu bose baramutse barumenye, kuvugana hagati yabo no kumvikana byaba byoroshye bidasabye ko bifashisha umusemuzi.
Yagize ati “Twese turamutse tumenye ururimi rw’amarenga, twabona serivisi nk’abandi, twakora ibindi nk’uko abandi babikora, ni ukuvuga ngo imbogamizi zavaho twahuraga na zo zavaho. Mwibuke ko hari ahantu henshi dusaba serivisi zidasaba ko twitwaza abasemuzi. Ese niba ari ibanga, twebwe tuzabona za serivisi dute? Ese amabanga yacu tujye tuyaha ba bandi bitwa ngo ni abasemuzi? Cyangwa abaduha serivisi bagomba kwiga ya marenga?”
Umuyobozi Mukuru w’Umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), Augustin Munyangeyo, avuga ko muri iki cyumweru cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bongeye gukora ubuvugizi, bahamagarira Leta, imiryango itari iya Leta, n’abafatanyabikorwa batandukanye kubafasha kugira ngo abantu bamenye ururimi rw’amarenga, ndetse rwemezwe, rujye mu Itegeko Nshinga nk’ururimi rwemewe kimwe n’izindi zikoreshwa mu Rwanda kugira ngo rwigishwe mu mashuri, kandi abantu bakangurirwe kurumenya.
Yagize ati “Uko mutubona turimo turakoresha amarenga, ni na ko uwo ari we wese wakenera kutuvugisha, serivisi zose zakenera kutugeraho ni uko zaca mu rurimi rw’amarenga. Tumaze imyaka myinshi cyane dukora ubwo buvugizi.”
Umuryango nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) washinzwe mu 1989 n’abafite ubwo bumuga bwo kutumva no kutavuga, bakaba ari bo bawuyoboye kugera n’uyu munsi.
Nubwo abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagaragaza ko hari byinshi bikirimo imbogamizi bikeneye kwitabwaho, bashimira Leta y’u Rwanda kuko hari ibindi byinshi ikora bigamije guhesha agaciro abantu bafite ubumuga, kugira ngo bisange mu bandi.
Bimwe mu byo bishimira ni nko kuba ku gitangazamakuru cya Leta (RBA) mu makuru ya televiziyo hari umusemuzi, n’igihe Leta yateguye ibindi bikorwa nk’inama, hari igihe bashyiraho umusemuzi mu rurimi rw’amarenga. Ibyo bifasha abarukoresha kubona amakuru, bagatera imbere, bakamenya na gahunda z’Igihugu.
Bashima ko no mu matora u Rwanda rwagize mu minsi ishize, hashyizweho uburyo bwo kubasobanurira ibyerekeranye n’ayo matora, bibafasha kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abayobozi, ibyo bakaba barabyishimiye.
Bizimana ati “Iyo Igihugu gitera imbere muri byose, ni na yo mpamvu tuba dusaba ngo Leta yemeze ururimi rw’amarenga kuko rwafasha mu gukemura byinshi. Leta izabyigeho idufashe.”
Mu bindi umuryango wa RNUD wishimira wagezeho harimo gufasha abantu bari hirya no hino mu Gihugu bafite ubwo bumuga, bigishwa ururimi rw’amarenga ku bataruzi, kubafasha kubona amashuri no kwiga mu buryo budaheza, kubafasha gusobanukirwa uburenganzira bwabo, gushyiraho amashami y’uyu muryango hirya no hino mu Gihugu, ubu bakaba bakorera mu Turere 23.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|