Umuganura:Imbuto nkuru za Gihanga ni zo zakemura ikibazo cy’imirire mibi - Impuguke
Umwarimu w’amateka muri Kaminuza y’i Gitwe, Prof Antoine Nyagahene, avuga ko imbuto nkuru za Gihanga zakoreshwaga mu birori by’Umuganura ari zo zakemura ikibazo cy’imirire mibi mu Banyarwanda.
Gihanga Ngomijana bivugwa ko ari we watangirije u Rwanda ku musozi wa Gasabo(kuri Muhazi) ahagana mu 1091 nyuma ya Yesu Kristo, yahawe imbuto n’uwitwaga Myaka, na we(Gihanga) aziha abaturage abifuriza uburumbuke, akaba ari bwo Umuganura wa mbere wari wizihijwe.
Prof Nyagahene avuga ko imyaka (ibihingwa byatanzwe na Myaka) bikaba ari byo byahingwaga n’Abanyarwanda muri icyo gihe, byari amasaka, uburo, imboga z’isogi, ibihaza n’inzuzi zabyo, hakiyongeraho amata n’amavuta y’inka.
Inteko y’Umuco ivuga ko ku munsi w’Umuganura Abaturage bakoranyaga imyaka hirya no hino mu Gihugu bakayijyana i bwami, umwami agapfukama yerekana icyubahiro aha abo ayobora ndetse n’Igihugu.
Yafataga umwuko akavuga(agasonga) umutsima afatanyije n’umuganuza, umwamikazi n’umugabekazi bakarya bakanywa ndetse bakaza kunywa n’inzoga, nyuma bagatarama bakaza kuvuga ibigwi by’ibyo bakoze mu gihugu.
Nyuma y’umuhango wo kuganura ngo hakurikiragaho ibirori by’Umuganura byasozwaga n’igitaramo cy’imihigo aho bamurikaga ibikorwa by’indashyikirwa (inka nziza, umusaruro ushimishije…) ndetse abakoze neza bagashimwa, ibigwari bikagawa.
Ku rwego rw’Igihugu, Umuganura wayoborwaga n’Umwami afashijwe n’abanyamihango b’Umuganura (abo kwa Rutsobe n’abo kwa Myaka ya Musana), mu gihe ku rwego rw’umuryango, umukuru w’umuryango ari we wayoboraga iyo mihango.
Prof Nyagahene avuga ko amafunguro basogokuru bafunguraga aramutse ari yo ahinzwe akanaribwa muri iki gihe, ngo yashobora kurwanya imirire mibi ndetse akaba ari na zo mbuto zashobora guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati "Imbuto nkuru za Gihanga ntabwo zibasirwa n’izuba kuko zimenyereye ikirere cya hano mu Rwanda, yari imyaka yuzuye ifite intungamubiri zose, irinda indwara, itunga Abanyarwanda mu kinyejana cya 10 (ahagana mu myaka ya 900 nyuma ya Yesu) kugera mu kinyejana cya 16 ubwo hatangiraga kuza imyaka yindi".
Mu mpera z’ikinyejana cya 16(mu 1500 nyuma ya Yesu Kristo) u Rwanda ngo rwaje guterwa no gutegekwa n’Abanyoro n’Abanyebungo, bihagarika byinshi mu gihe cy’imyaka 15 harimo n’umuhango ngarukamwaka w’Umuganura.
Umwami Ruganzu II Ndoli wategetse hagati y’imyaka ya 1510-1543 ni we bivugwa ko yabohoye u Rwanda aruvana mu maboko y’abo banyamahanga, asubizaho Umuganura ndetse ngo awuha imbaraga cyane.
Na none Umuganura mu Rwanda ngo waje kuvaho ku ngoma y’umwami Yuhi V Musinga, ubwo umwiru Gashamura wari ushinzwe uwo muhango yacirirwaga i Burundi mu mwaka wa 1925.
Inteko y’Umuco ivuga ko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge, abantu ngo bakomeje kwizihiriza Umuganura mu miryango, ariko ubuyobozi bwariho muri icyo gihe bukaba butarawuhaye imbaraga n’agaciro.
Umuganura wongeye gusubizwaho no guhabwa agaciro cyane mu mwaka wa 2017, kuko ari bwo hasohotse Iteka rya Perezida no 54/01 ryo ku wa 24/02/2017.
Iri teka ryemerera Abanyarwanda gusabana mu birori by’Umuganura, kunga ubumwe no kuzirikana ibyiza bagezeho, ari na ko bahigira gukora neza kurushaho umwaka utaha.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|