Umuganda usoza ukwezi kw’Ukuboza uzabera mu ngo
Yanditswe na
KT Editorial
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ibicishije mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu uzakorerwa mu ngo, abantu basukura aho batuye.

Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Kaboneka Francis Uyobora Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri Kaboneka Francis, riravuga kandi ko abakora ibikorwa by’ubucuruzi no gutwara abantu bazabikomeza nk’uko bisanzwe, batanga serivise nziza kandi bita ku isuku y’aho bakorera.
Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri bwaboneyeho kwifuriza Abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2017, inabakangurira kurushaho kwirindira umutekano muri iyi minsi isoza umwaka wa 2016.

Itangazo ry’Umuganda usoza ukwezi k’ukuboza 2016
Ohereza igitekerezo
|