Umuganda rusange wibanze ku kurwanya isuri (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022, kimwe n’ahandi mu Gihugu, mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba hakozwe umuganda ugamije kurwanya isuri, ahacukuwe imirwanyasuri ndetse iyasibye irasiburwa.

Ni umuganda wabereye mu Midugudu yose ariko buri Karere kakaba kagiye gahitamo aho gafatanya n’abaturage muri uwo muganda.

Mu Karere ka Bugesera ku rwego rw’Akarere Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2022, wabereye mu Mudugudu wa Gateko, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge ahasibuwe imiyoboro y’amazi y’imvura yangiza imirima y’abaturage.

Mu Karere ka Gatsibo, Umuyobozi w’Akarere, Gasana Richard, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Remera mu Kagari ka Rurenge mu gucukura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.

Nyuma y’Umuganda, abaturage basabwe gukomeza ibikorwa byo kurengera ibidukikije harwanywa isuri, gukaza amarondo mu rwego rwo kubungabunga umutekano, kwirinda amakimbirane yo mu miryango, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwikingiza COVID-19, kwirinda ibiyobyabwenge no kujya muri Ejo Heza.

Mu Karere ka Gatsibo kandi mu Murenge wa Kabarore, uretse guhanga imirwanyasuri, hanakozwe imiyoboro y’amazi y’imvura (rigoles) hanasiburwa iyasibye, no kubumba amatafari yo kubakira abatishoboye.

Mu Karere ka Kayonza, umuganda rusange wabereye mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama ahacukuwe imirwanyasuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Nyemazi John Bosco yavuze ko kurwanya isuri bigiye guhera mu Isibo no mu Midugudu kandi buri muturage akumire amazi aturuka iwe.

Ati “Buri muturage narebe imbere y’iwe, akumire amazi aturuka iwe kandi ba mutwarasibo mugomba kubigiramo uruhare, ni twe tugomba kwikemurira ibibazo.”

Yabasabye kandi kwita ku isuku, kwirinda ibiyobyabwenge, kwicungira umutekano, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ku gihe no kwirinda ibindi bibazo bibangamira imibereho myiza yabo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Nasho, Akagari ka Cyambwe ahacukuwe hakanasiburwa imirwanyasuri.

Mu nama nyuma y’Umuganda yibukije abaturage ko umuganda wateguwe hagamijwe kurwanya isuri ahantu hahanamye hatuma ubutaka bugenda.

Yavuze ko imirwanyasuri izafasha no gutera amashyamba bizafasha mu gukumira ibiza no guhangana n’ingaruka zabyo anabibutsa gukomeza kwita kuri gahunda za Leta zirimo gukomeza gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Mu Karere ka Ngoma, umuganda wabereye mu Mudugudu wa Urunazi, Akagari ka Musya, Umurenge wa Rurenge, ahacukuwe imirwanyasuri ku buso bwa hegitari 15 z’ubutaka bwa Leta bakumira isuri ishobora kwangiza ikiyaga gihangano cyifashishwa mu kuhira umuceri uri ku buso bwa hegitari 96.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Anathalie, yasabye abaturage kujya guca imirwanyasuri mu mirima yabo kugira ngo bafate ubutaka bwabo bureke kugenda.

Yagize ati “Turifuza ko igikorwa cyo kurwanya isuri dukoze kuri uyu musozi namwe mugenda mukabikora mu mirima yanyu kugira ngo dukomeze gufata neza ubutaka twirinda ko bujyanwa n’isuri ishobora kwangiza kiriya kiyaga mwifashisha mu kuhira imyaka yanyu.”

Mu Karere ka Nyagatare umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Mukama, Akagari ka Bufunda, Umudugudu wa Kibihanga, ahasibwe ibinogo mu muhanda ureshya na Kilometero imwe byaciwe n’amazi y’imvura no gusibura imiyoboro y’amazi y’imvura.

Mu Karere ka Rwamagana, Umuyobozi w’aka Karere yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gishari ahatunganywaga imihanda yangijwe n’imivu y’amazi y’imvura imaze iminsi igwa muri ako karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka