Umuganda muri Kigali wayobowe na Ambasade ya Congo Brazzaville
Umuganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2022 kuri uyu wa Gatandatu witabiriwe n’Abaminisitiri b’u Rwanda hamwe n’Abahagarariye ibihugu byabo bayobowe na Ambasade ya Congo Brazzaville mu Rwanda.
Ibiti byose bigera ku bihumbi bibiri (2000) byatewe i Mburabuturo mu Murenge wa Gikondo w’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2022, byatanzwe na Ambasade ya Congo Brazzaville mu Rwanda.
Icyo gihugu kirizihiza isabukuru y’imyaka 64 kimaze cyitwa Repubulika, ndetse cyishimira umubano umaze imyaka 40 gifitanye n’u Rwanda, wibanda ku kubungabunga icyogogo cy’Uruzi runini rwa Congo.
Ambasaderi wa Congo Brazzaville mu Rwanda, Guy Nestor Itoua, avuga ko ibiti bateye ari uburyo bwo kongera kugarura amashyamba agizwe n’ibiti bya gakondo mu Rwanda, birimo imisave.
Ambasaderi Itoua akomeza agira ati "Ni umuganda udasanzwe kuko ubusanzwe abahagarariye ibihugu byabo bamenyereye kwitabira ibirori by’ubwigenge gusa."
Ati "Ubu twafashe umwanya wo kuzinga amashati no gukorera umuganda kuri uyu musozi wa Mburabuturo ahari icyicaro cya Kaminuza y’u Rwanda itangirwamo Ubumenyi bufite inyungu kuri ejo hazaza h’Urubyiruko."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimiye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda biyemeje kuzajya bakora umuganda mu buryo buhoraho, nk’uburyo bwo kurushaho kumenyana n’abaturage.
Dr Biruta yagize ati "Ni amahirwe kuri jye yo kwisanga mu bahagarariye ibihugu byabo mu buryo butamenyerewe, ubutaha ni ukureba ikindi twazajya dukora nyuma y’umuhanda."
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko muri iki gihembwe cyo gutera ibiti kijyana n’icy’ihinga A mu Rwanda hose hazaterwa ibiti birenga miliyoni 36, bigasaba ko Abaturarwanda bose babyitabira.
Dr Mujawamariya ashimira abafatanyabikorwa barimo kuboneka muri iyi gahunda barimo Ambasade ya Congo, BRALIRWA, MTN, Umujyi wa Kigali n’abandi.
Dr Mujawamariya ati "Turifuza ko n’izindi nzego zabikora zityo, ambasade zindi na zo zikikiriza indirimbo yatewe na Congo, kuko imihindagurikire y’ibihe ari ikibazo mpuzamahanga gikeneye ibisubizo mpuzamahanga."
Uwitwa Alain Numa utuye muri Kicukiro avuga ko ubusabane bw’abaturage n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ari uburyo bwo kumenyana no guteza imbere umubano n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibyo bihugu.
Uyu muganda witabiriwe kandi n’abayobozi b’inzego zitandukanye barimo Urwego rw’Umuvunyi, rukaba rwatangiye icyumweru cyo kurwanya ruswa kuva tariki 26 Ugushyingo 2022 kugera ku ya 09 Ukuboza 2022.
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yasabye abaturage bose kudahishira ruswa muri iki gihe yiganjemo ishingiye ku gitsina hamwe n’iyo kunyereza umutungo wa Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|