Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda warapfubye - Gen (Rtd) Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yizeraga ko azatera u Rwanda, birangira umugambi we umupfubanye kubera ubwirinzi bw’u Rwanda.

Gen (Rtd) James Kabarebe mu kiganiro n'Abadepite n'abandi bari bahari
Gen (Rtd) James Kabarebe mu kiganiro n’Abadepite n’abandi bari bahari

Yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ku miterere y’ingengabitekerezo mu karere yabaye kuri uyu wa 5 Werurwe 2025, aho Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko Tshisekedi yagize iki cyizere cyo kuzafata u Rwanda mu gihe gito, ndetse akarugira igihugu cye akacyigarurira ubwo yemeranyaga n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ko uzamufasha kurwanya M23.

Gen (Rtd) Kabarebe avuga ko ikizere Perezida Tshisekedi yagikuye ku bwinshi bw’ingabo ze, akongeraho n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda, hamwe n’abacanshuro bamubwiye ko bazamufasha bakamurwanirira agakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda mu gihe gito, akazamura ibendera mu mujyi wa Kigali.

Ati “Abacanshuro ubundi ntibemewe n’umuryango mpuzamahanga ahantu aho ari ho hose. U Rwanda rwarabivuze rurabisakuza ahantu hose ariko umuryango mpuzamahanga kubera akagambane, nta munsi n’umwe umuryango wigeze uvuga ikibazo cy’abacanshuro muri Congo, ndetse no kugira ngo batahe baciye mu Rwanda na byo bari babirwanyije”.

Perezida Tshisekedi aherutse kuvuga ko yatakaje Miliyari 4 z’Amadolari mu ntamabara arwanamo na M23

Umuryango Mpuzamahanga wagaragajwe nka kimwe mu bikomeje kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano muke muri RDC, harimo no kurebera ikwirakwizwa ry’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n’umutwe wa FDLR, ndetse n’abayobozi bakuru b’ibihugu.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abantu batandukanye

Ati “Abo bose ni inyungu zabo muri Congo nta kindi. Congo icyo bayibonamo ni amabuye y’agaciro. Nk’Abanya-Canada ibyo bakoze, ngo ni ibihano nta kindi kibibatera. Hariya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru bafite ikirombe cya gasegereti cya mbere ku Isi yose, cyitwa Alphamin.”

Rtd Gen Kabarebe avuga ko ingabo za Congo zirenze ibihumbi 100, FDLR ihora iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu, Wazalendo ni ibihumbi birenze 50, Abarundi boherejeyo batayo 19 buri batayo igizwe n’abasirikare 800, muri izo batayo harimo n’imbonerakure n’abandi bayifasha kurwana bagera ku 4800, bose bateguwe gukuraho Leta y’u Rwanda.

Ati "Ubundi iyi mibare yose uyihaye umuntu muzima, gukuraho Leta iyo ari yo yose byakabaye umunsi umwe.”

Aha ni naho yagaragaje impamvu Perezida Félix Tshisekedi yemeye ko umutwe wa FDLR wivanga n’ingabo ze, hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse yifatanya n’u Burundi avuga ko azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ndetse baranabigerageje kuko mu bihe bitandukanye yararashe mu gihugu, ihagaba n’ibitero bihitana abantu hakangirika n’ibikorwa remezo.

Tariki ya 27 Mutarama 2025, ubwo M23 yafataga Umujyi wa Goma, ingabo za RDC, FDLR na Wazalendo barashe mu Karere ka Rubavu, bica abaturage 16. Gen (Rtd) Kabarebe yasobanuye ko iki gitero cyari cyarateguwe.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’aho M23 ifashe Goma, hagaragaye ibimenyetso bikomeye ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo FDLR ryari rifite umugambi wo kugaba ibitero bikomeye ku Rwanda, aho imbunda ziremereye za RDC zarebaga mu Rwanda, zitegura kururasa.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda wapfubye, yibutsa ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho nyuma y’ibitero byagabwe mu Karere ka Musanze zatanze umusaruro mwiza, urimo gukumira ibitero byagabwe tariki ya 27 Mutarama.

Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda muri EALA, yavuze ko abayobozi bafite umukoro mu rugamba rwo kugaragaza ukuri ku bivugwa.

Ati “Ndasaba Abadepite bagenzi banjye, ab’imbere mu Gihugu n’ahandi gukorana n’izindi nteko. Niba Congo igenda ikatwamagana buri hantu, idafite icyo ivuga ari ibinyoma, twebwe dufite n’amakuru afatika kandi turi mu kuri. Iryo jwi ry’Abadepite duhereye muri EAC rizafasha ngo ukuri kurusheho kumvikana.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka