Umugabo wo mu Murenge wa Tabagwe bamusanze amanitse mu mugozi yapfuye

Kayitare Charles w’imyaka 55 y’amavuko yitabye Imana, bikaba bikekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi, akaba yasanzwe mu gikoni cy’iwe.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 07 Nzeli 2021, saa yine za mugitondo, bibera mu mudugudu wa Nyakigando akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagw mu Karere ka Nyagatare.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge Tabagwe Munyangabo Celestin, avuga ko hataramenyekana impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane yari afitanye n’umugore we.

Ati "Turacyashakisha impamvu yamuteye kwiyahura kuko nta makimbirane azwi yari afitanye n’umugore we ndetse n’abana."

Nyamara bamwe mu baturage bavuganye na Kigalitoday ku murongo wa telefone bavuze ko hashize iminsi umugabo afatiye umugore we mu busambanyi ari nabyo bakeka ko ariyo ntandaro yo kwiyahura.

Umwe yagize ati "Hashize icyumweru umugabo afashe umugore we asambana guhera ubwo ntiyongeye kurya yiyicishije inzara kuburyo ataryaga. Urebye niyo mpamvu yiyahuye."

Uyu muturage utifuje ko amazina ye atangazwa avuga ko babajwe cyane n’urupfu rwa Kayitare kuko yari umukirisitu cyane kandi akaba ari umuntu wajyaga inama cyane.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, umubiri wa Kayitare Charles wari ujyanywe ku bitaro bya Nyagatare kugira ngo upimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Gusa uwapfuye imana imwakire yabuze kwihangana iyo areka uwo mugore akituriza abagore bo muminsi y’imperuka Niko bameze niyo wabaha ibya mirenge ntibyababuza guca inyuma abagabo babo

Noel yanditse ku itariki ya: 8-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka