Umugabo ibiza byatwariye umugore agasigarana uruhinja, yishimiye guhura na Perezida Kagame

Feza Nteziyaremye ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu wagizweho ingaruka n’ibiza agasigarana gusa umwana w’amezi atandatu n’ibyumweru bibiri.

Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Nteziyaremye yavuze ko nyuma y’ibiza yifuzaga kubona Umukuru w’Igihugu.

Feza Nteziyaremye
Feza Nteziyaremye

Yagize ati "Ni byo ibiza byaraduteye n’abandi bose byarabateye, ariko ndashima Imana yankuye mu mazi n’umwana tukaba turi bazima n’ubwo mama we yabashije kugenda, Nyakubahwa Perezida wacu jye nejejwe n’Imana mu mutima, nahoze nifuza kukubona imbonankubone, none rero nakubonye, n’ubwo duhujwe n’ibiza ariko numvaga nkeneye kukubona."

Yongeyeho ati "Turimo gushyingura nari nabwiye abanyamakuru nti nimubona Perezida wa Repubulika, numvaga ko utari buze, ndavuga nti muzamushimire, mumubwire ko abaturage ba Rubavu twishimye, bitewe no kudufata mu mugongo, hari ahandi tujya twumva ibiza biba, ariko ugasanga ntibabitayeho, ariko mwebwe mwagerageje kutwitaho, ntabwo nagiye muri site, kubera ko nabonye akana katajya kuraramo hariya, Mayor n’abandi baramfashije kubona aho ncumbika, ubu rero ibyo kurya barabinzanira, amata ndajya muri site ngafata, nkanihereza."

Nteziyaremye yanasabye ko inkunga n’ubufasha byakomeza kubageraho.

Mu kumusibiza hamwe na bagenzi be bahuje ibibazo byo kwangiririzwa n’ibiza, Perezida Paul Kagame yababwiye ko uko inkunga izajya iboneka izajya ibagezwaho.

Ati "Inkunga yo uko ibonetse kose tuzajya tuyibagezaho."

Perezida Paul Kagame yanijeje abagizweho ingaruka n’ibiza gusubira mu byabo aho bishoboka mu bihe bya vuba, kubera ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo bakomeze gufashwa.

Yagize ati "Icyanzanye hano cyari kubasura, kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo."

Yakomeje agira ati "Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima nibura muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira nk’uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe."

Mu ijoro ryo ku itariki 02 rishyira 03 Gicurasi 2023, imvura yaguye yateje ibiza mu bice bitandukanye by’Uturere two mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, ariko byibasira cyane uturere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero.

Ibyo biza byasize abagera ku 131 bahaburiye ubuzima, inzu zigera ku 5,598 zirasenyuka, ndetse abantu 9,231 bava mu byabo.

Perezida Kagame yihanganishije abahuye n'ibiza, ababwira ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi
Perezida Kagame yihanganishije abahuye n’ibiza, ababwira ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

murakoze kbx ku makuru meza

HAGABIMANA ERIC yanditse ku itariki ya: 13-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka