Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles ari mu ruzinduko mu Rwanda rushimangira ubufatanye mu by’Ingabo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles (SPDF), Brigadier Michael Rosette, hamwe n’intumwa ayoboye bari mu ruzinduko mu Rwanda, rugamije gushimangira ubufatanye bw’Ingabo busanzweho hagati y’ibihugu byombi.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Seychelles ari mu ruzinduko mu Rwanda rushimangira ubufatanye mu by'Ingabo
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Seychelles ari mu ruzinduko mu Rwanda rushimangira ubufatanye mu by’Ingabo

Brig Michael Rosette, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda General Mubarakh Muganga ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ndetse abonana na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.

Mu biganiro byaranze aba bayobozi ku mpande zombi, bijyanye no kurushaho guteza imbere ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi binyuze mu Ngabo za Seychelles n’ingabo n’iz’u Rwanda.

Brig Michael yasobanuriwe byinshi ku rugendo rw’impinduka rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF, ndetse n’uruhare rwazo mu iterambere ry’abatutage n’Igihugu muri rusange.

Uyu muyobozi kandi yaganiriye na Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda
Uyu muyobozi kandi yaganiriye na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Brig Michael Rosette, yashimangiye ko intego y’uruzinduko rwe ari ugushimangira ubufatanye busanzweho mu by’Ingabo hagati y’u Rwanda na Seychelles.

Yavuze kandi ko muri uru ruzinduko agamije no kuganira ku buryo bwiza bwo gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yashyizweho umukono umwaka ushize, mu kurushaho cyane gufatanya kongerera ubushobozi ingabo z’ibihugu byombi binyuze mu guhana amahugurwa n’ibindi bitandukanye.

Habayeho ibiganiro ku mpande z'Ingabo z'ibihugu byombi
Habayeho ibiganiro ku mpande z’Ingabo z’ibihugu byombi

Uru ruzinduko rw’Umugaba w’Ingabo wa Seychelles, rurashimangira ubufatanye bwiyemejwe hagati y’ibihugu byombi mu kurushaho guteza imbere ubutwererane no gufatanyiriza hamwe ibikorwa byose bijyanye n’amahoro n’umutekano.

Mu ruzinduko rwe, Brig Michael Rosette biteganyijwe ko azasura kandi ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda rya Gako, riherereye mu Karere ka Bugesera.

Brigadier Michael Rosette, uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano mu bya gisirikare
Brigadier Michael Rosette, uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano mu bya gisirikare
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka