Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia (ENDF), Field Marshal Birhanu Jula, uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi, kuri uyu wa mbere tariki 14 Mata 2025, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, ku cyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura. Field Marshal Birhanu Jula, yabonanye kandi na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Uru ruzinduko yatangiye kuva tariki 13 Mata azarusoza tariki 16 Mata 2025, ni umwanya mwiza wo kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu bijyanye n’igisirikare n’izindi nzego zifite aho zihuriye.

Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula, ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yagiriye muri Ethiopia tariki 13 Werurwe 2025, ndetse hasinywa amasezerano ku mpande zombi mu bijyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere kandi, Field Marshal Birhanu Jula, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Kigali, ndetse kuri gahunda y’uruzinduko rwe akazasura n’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka