Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo yasuye iz’u Rwanda ziri muri Mozambique

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, intumwa ziyobowe na Gen Rudzani Maphwanya, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo (CDF) aherekejwe na Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambike (D/ CGS), Maj Gen Xolani Mankayi uhagarariye Ingabo za SADC muri Mozambique (SAMIM) n’abandi basirikate bakuru mu Ngabo z’icyo gihugu (FADM), basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda i Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izo ntumwa zakiriwe n’umuyobozi wa Task Force (JTFC) Maj Gen Innocent Kabandana, aherekejwe n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, yabasobanuriye uko umutekano uhagaze muri rusange n’ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda byo kurwanya iterabwoba muri ya Cabo Delgado.

Maj Gen Kabandana yashimye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, SAMIM na FADM mu bikorwa byatumye haboneka ibisubizo bishimishije. Yashimangiye ko ari ngombwa gutegura no gukora ibikorwa byo kugaba ibitero bigamije gusenya ibirindiro by’iterabwoba muri Chai Macomia ndetse no mu bindi bice nka Pundanhiar na Nicha de Ruvuma.

Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo Jenerali Rudzani Maphwanya, yavuze ko intego y’uruzinduko rwe muri Mozambique ari ugusura Ingabo za SAMIM zoherejwe mu Ntara ya Cabo Delgado no gufata umwanya wo gusura ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bumwe.

Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, rwatangaje ko Gen Maphwanya yashimye ubufatanye mu bikorwa hagati y’ingabo; RSF, FADM na SAMIM kandi yasabye abayobozi bakuru mu Ngabo gukomeza ubufatanye mu rwego rwo kurangiza ibisigisigi by’iterabwoba muri Cabo Delgado.

Yongeyeho ko ibyo bizafasha abaturage gusubira mu ngo zabo kandi bibashyigikire mu kubyutsa ibikorwa by’ubukungu bityo bibabere inzira y’amahoro arambye.

Yagaragaje kandi ko hakenewe igenamigambi no gushyira mu ngiro byihuse ibikorwa bihuriweho, kugira ngo batsinde iterabwoba no mu bindi bice bitandukanye.

Mu cyumweru gishize inama y’abayobozi b’Ingabo za SADC yarateranye, hasabwa ko Ingabo zihuriweho z’uyu muryango ziri muri Mozambique (SAMIM), zihabwa ubufasha bw’ibikoresho mu kongera imbaraga mu bikorwa byazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umusirikare ufite India ingana kuriya yabasha kurinda igihugu?

Nizeyimana said yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Yakirinda birashoboka kuko no mumutwe harakora cyane murugamba.

Valens yanditse ku itariki ya: 21-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka