Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yitabiriye imyitozo mpuzamahanga ya gisirikare

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga n’Intumwa ayoboye, bitabiriye imyitozo mpuzamahanga ya gisirikare itegurwa n’Ingabo za Turukiya ya EFES-2024, igahuza Ingabo ziturutse mu bihugu byinshi bitandukanye.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Gen Mubarakh Muganga yakurikiranye bimwe mu bikorwa by’iyo myitozo yabereye ahitwa Izmir, ikubiyemo kurasa hakoreshejwe amato, indege ndetse n’ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka.

Iyi myitozo iba buri myaka 2, yatangiye ku wa Gatatu tariki 29 ikaza gusozwa kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi 2024.

Iyi myitozo mpuzamahanga ya EFES-2024 niyo ikomeye mu karere, igahuza umubare munini w’Ingabo ziturutse mu bihugu byinshi. Ikorwa hagamijwe kungurana ubumenyi no gutegura ibikorwa bihuriweho n’ibihugu biba byayitabiriye ndetse no kuzamura ubuhanga bw’abasirikare.

Muri iyi iminsi ibiri, abitabiriye iyo myitozo bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukoresha intwaro zitandukanye, uburyo bwo kwitwara ku rugamba mu bice bituwe ndetse n’uko bahangana n’umwanzi.

Uretse ibyo, bigiramo n’ibikorwa by’ubutabazi mu gihe cy’urugamba, uburyo amatsinda ashinzwe ubutabazi batanga ubuvuzi ku muntu wakomeretse, yaba umusirikare cyangwa umuturage.

Abasirikare bagera ku bihumbi 11, baturutse mu bihugu 49 byo ku isi nibo bitabiriye iyi myitozo muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka