Umuforomo uvugwaho kwiba amafaranga yaba yaranishe umuntu

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ku rukuta rwarwo rwa twitter, ku itariki 10 Ugushyingo 2019 rwatangaje ko rwafashe Narcisse Ntawuhiganayo wakoraga ku bitaro bya kaminuza bya Butare (CHUB) ukekwaho kwiba amafaranga 1.700.000, akaba yarafashwe agerageza gutoroka igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019, ni bwo basanze aho yakoreraga umurambo wa Félix Iriboneye, umusore wakoraga umurimo wo gucuruza amakarita ya telefoni n’ama inite (mitiyu) mu tuduka turi ku bwinjiro bwa CHUB.

Nkuko bivugwa na Sylvain Ntakirutimana w’umumotari uvuga ko Iriboneye yari inshuti ye, ngo yabwiwe n’abo bakoranaga ko kuwa gatandatu yinjiye muri CHUB hagati ya saa cyenda na saa kumi hari umuntu umuhamagaye bakeka ko yari ashyiriye ama inite, ntiyagaruka.

Uyu munsi ngo yazindukiye kuri CHUB, asanzeyo RIB ayibwira ko inshuti ye yabuze kandi ko nta muntu waari wabitangaho amakuru.

Amaze kuvugana na RIB ngo yavuye ku bitaro, ageze mu nzira RIB iramubwira ngo agaruke, bajya kumwereka umurambo babonye mu bitaro asanga ari uw’inshuti ye.

Ati "Yari azirikishije igitamaro (ruban) cyo kwa muganga amaboko n’amaguru. Byagaragaraga ko yanigishijwe ikindi, umunwa na wo wari ufunze”.

Ntawuhiganayo ubundi yari umuforomo kuri CHUB. Bivugwa ko kuwa gatandatu n’ubundi, mu ma saa sita z’amanywa, yaba yari yajyanye n’umwe mu bashinzwe kwakira amafaranga kuri CHUB muri kabari kitwa ‘Chinese restaurant’ kari mu mujyi wa Huye akamusinziriza, akamutwara imfunguzo zo ku kazi hanyuma akamutwara 1.700.000 yari afite muri isanduku (caisse).

Amakuru acicikana mu bakora ku bitaro bya CHUB avuga uko Ntawuhiganayo yaba yafatanywe amafaranga abarirwa muri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ayo mafaranga ngo yari yagiye ayaguza abantu batandukanye ntabishyure, none yari ayatorokanye atabishyuye.

Icyakora, umuvugizi wa RIB Marie Michelle Umuhoza, avuga ko amafaranga bamufatanye ari miriyoni 1 n’ibihumbi 700, kandi ko mu byaha ari gukurikiranwaho harimo kwiba ariya mafaranga n’andi bivugwa ko yaba yaribye, ariko ntavuga umubare n’abo yayibye cyangwa niba na yo barayamusanganye.

Ntawuhiganayo kandi ngo ari gukorwaho iperereza akurikiranwaho icyaha cyo guha umuntu ibintu bishobora gushegesha ubuzima ndetse no kwica Félix Iriboneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uwo muntu nakurikiranywe nibimuhama akanirwe urumukwiye kandi ndashimira ikigo k’igihugu cy’ubugenzacyaha(RIB).

Imanilibuka zacharie yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

RIB ni urwego si IKIGO.

Fiacre yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

turasaba rib ko yakurikirana neza abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagakurikiranwa

ngoga andre roger yanditse ku itariki ya: 11-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka