Umuceri, kawunga n’ibirayi hari aho byabuze nyuma y’igabanywa ry’ibiciro

Nyuma y’aho Leta ifatiye icyemezo cyo kumanura ibiciro by’ibiribwa by’umuceri, kawunga n’ibirayi, hari abacuruzi bahisemo kubyimana, ndetse birinda no kubyereka abaguzi.

Biravugwa ko abacuruzi banze gutanga umuceri ku giciro cyashyizweho na MINICOM
Biravugwa ko abacuruzi banze gutanga umuceri ku giciro cyashyizweho na MINICOM

Mu masoko aho barangura umuceri na kawunga mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu bacuruzi bafunguye amaduka ariko uwashakaga kugura ku giciro cyashyizweho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), abacuruzi baramwihorera.

Abo twagerageje kuvugisha bose nta wemeraga kuvugana n’Itangazamakuru, ngo asobanure uko barimo kugurisha umuceri cyangwa kawunga babitse mu maduka.

Hafi aho hari hahagaze abakarani bashinzwe gupakira no gupakurura ibicuruzwa mu modoka, bo bakavuga ko nta mirimo ihari bitewe n’uko nta rujya n’uruza rw’abaguzi, baza kurangura ngo babahe akazi.

Abakarani bavuga ko bajyaga bikorera cyane cyane umuceri, ariko ubu ngo baririrwa bikoreye amaboko kuko nta kazi gahari.

Hari uwagize ati "Twabaga dupakurura amamodoka tubijyana mu maduka, ariko ubu wowe hari imodoka urimo kubona mu muhanda yikoreye umuceri! Baretse kurangura, ndetse n’abayifite (imiceri) baretse kuyitanga kubera bari guhomba".

Uwitwa Mupenzi Emmanuel ari muri bake bari baje kurangura umuceri, ajya gucururiza mu Karere ka Gicumbi, akaba avuga ko hari uwo atabashije kubona kuko abacuruzi ngo banze kuwutanga.

Ati "Umuceri mugufi wa Kigori ni wo wamanutse, uri kugura amafaranga 820Frw/kilo, ubusanzwe wagurwaga amafaranga 1100Frw/kilo. Indi miceri baratubwira ko igihenze nta cyemezo barafata cyo kugurisha, kawunga nimero ya mbere na yo iragurwa 19,000Frw agafuka".

Mupenzi ni we wavugiraga bagenzi be yarimo kuranguraho, akavuga ko barimo guhomba kuko ngo bari bararanguye ku giciro cyo hejuru, ikaba ari yo mpamvu ngo bahisemo gukomeza kuranguza nk’uko bisanzwe.

Ati "Nanjye nageze hano nsanga nta muceri bafite w’umuhinde n’umupakisitani, uwo bari bafite ni uyu wa kigori. Kubera ko abaturage bafite ibwiriza rivuga ko bagomba guhaha umuceri ku mafaranga atarenga 850Frw/kilo ari yo naranguriyeho hano, mfashe icyemezo cyo kuba ndetse kurangura umuceri".

Uko muri karitiye byifashe

Kuri amwe mu maduka yo ku Gisozi hafi y’Ibiro by’Umurenge, benshi baranguraga umuceri na kawunga mu Mujyi, bakaba banze kuwutanga ku giciro cyashyizweho na Leta.

Bavuga ko ibirayi na byo babigemurirwaga bivuye mu Ntara ku bahinzi, ariko nyuma y’amabwiriza mashya yo kugabanya ibiciro, abo baranguzi b’ibirayi imodoka ngo baraziparitse.

Abacuruza ibiribwa muri iyo karitiye berekanaga depo n’imbuga zarundwagamo ibirayi, ariko ubu zirimo ubusa, bitewe n’uko abahinzi ngo banze guhomba ayo bashoye mu kubihinga, kubera igiciro gito ngo basabwa gukurikiza.

Ahacururizwaga ibirayi ubu imbuga irera
Ahacururizwaga ibirayi ubu imbuga irera

Uwitwa Dismas agira ati "Hano habaga harunze ibirayi ariko ubu byabuze ntabwo imodoka ziri kubizana. Ubusanzwe byabaga bigurwa amafaranga 500Frw-600Frw, ariko umukiriya araza ashaka ibya 400Frw wabitumiza ntibize".

Kawunga n’umuceri na byo umuntu utemeye gutanga amafaranga yari asanzweho mbere yo gushyiraho ibiciro bishya, abacuruzi ntabwo barimo kwemera kubitanga.

MINICOM yatangarije Kigali Today ko abakozi bayo na bo barimo kwirirwa bakora ubungenzuzi, bwo kureba niba ibiciro bishya byashyizweho ku itariki ya 19 Mata 2023 birimo gukurikizwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

barabyimanye kabisa ntituzi umuti wabyo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

kavura yanditse ku itariki ya: 30-04-2023  →  Musubize

Mwatubariza MiNICOM niba haribihano biteganyijwe kumucuruzi udashaka kubahiriza ibyo biciro.

Philbert yanditse ku itariki ya: 28-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka