Umubyeyi yaragije Bikira Mariya Abayislamu bamuhaye Mituweli

Umubyeyi wo mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara yagaragaje ibyishimo ubwo yahabwaga mituweli n’abahaji maze abaragiza Bikira Mariya.

Ku Gisagara, abahaji b'i Rubavu n'i Kigali bahatanze miliyoni enye n'ibihumbi ijana yavuyemo mituweli 1000, ihene 20, no kubakira abatishoboye batatu
Ku Gisagara, abahaji b’i Rubavu n’i Kigali bahatanze miliyoni enye n’ibihumbi ijana yavuyemo mituweli 1000, ihene 20, no kubakira abatishoboye batatu

Ni nyuma y’uko abahaji b’i Kigali n’i Rubavu bashyikirije abatishoboye mituweli zagenewe abantu 1000, bakabashyikiriza n’amatungo magufi (ihene) 20, ndetse bakanatanga ubufasha ku bakene batatu batari bafite aho kuba; byose byatwaye miliyoni enye n’ibihumbi 100 by’Amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo abahaji b’i Kigali n’i Rubavu bashyikirizaga izo mpano zose abatuye mu Murenge wa Mukindo, nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyo ku itariki ya 28 Nzeri 2019, umwe mu babyeyi yagize ati “Mugire umubyeyi Bikira Mariya.”

Yakomeje agira ati “Murakoze cyane sinabona ukuntu mbashima, Imana ibahe umugisha inabongerere cyane.”

Umugabo umwe wahawe mituweli na we yagize ati “Nahuye n’indwara ntabasha kuvugira hano, irambata. Nshimishijwe n’uko ngiye kubasha kuyivuza.”

Umubyeyi umwe mu banyagisagara yishimiye guhabwa mituweli n'abahaji abatura bikira Mariya
Umubyeyi umwe mu banyagisagara yishimiye guhabwa mituweli n’abahaji abatura bikira Mariya

Sheikh Kibata Juma, umuhaji w’i Rubavu, avuga ko n’ubwo mu myemerere ya kiyislamu batemera Bikira Mariya, ahubwo bamufata nk’umugaragu Imana yatumye ku bantu kimwe na Yezu ndetse na Muhamedi, kuba uwo mubyeyi yarabaragije Bikira Mariya ngo ntacyo bitwaye.

Ati “Yadusabiraga umugisha ku Mana. Kandi natwe byadushimishije. Ntabwo twababajwe n’uko avuze Bikira Mariya kuko tuzi ko ari imyemerere ye. Buriya nyine ibyishimo byamusaze, kandi akurikije uko yemera Bikira Mariya yumva agomba kumudutura.”

Aba bahaji bafashije abatuye mu Karere ka Gisagara, nyuma yo kubishishikarizwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi, Dr.Isaac Munyakazi, kuri ubu ufasha Guverinoma gukurikirana Akarere ka Gisagara.

Minisitiri Munyakazi yashimye abo Bayislamu ashishikariza n’abandi bishoboye gufasha abatishoboye.

Minisitiri Munyakazi yashimiye abahaji yashishikarije gufasha Abanyagisagara bakamwumva
Minisitiri Munyakazi yashimiye abahaji yashishikarije gufasha Abanyagisagara bakamwumva

Ati “Kubona aboroza abaturage 20, bakubaka amazu atatu ku batari bafite inzu babamo, bagatanga mituweli zo kuvuza abantu 1000 mu gihe cy’umwaka, ni ibintu bikomeye tugomba gushimira. Uyu muco wagombye kugera no ku bandi Banyarwanda, ufite agafasha udafite, hanyuma tukazamuka twese nta wusigaye inyuma.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko mu Karere ayobora, umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 utangira bari bafite abatishoboye 977 bateganya kuba barangije kubakira muri Nyakanga 2020.

Mu kububakira ngo bareba ibyo batabasha kwibonera bakaba ari byo babafashamo.

Ati “Hari abafite ibibanza abandi batabifite, hari abakeneye isakaro, abandi bakaba bakeneye inzugi. Ntitubafasha buri cyose, tubasaba ko baba abafatanyabikorwa.”

Sheikh Kibata Juma avuga ko kuba umubyeyi wo ku Gisagara yabaragije Bikira Mariya bitabarakaje
Sheikh Kibata Juma avuga ko kuba umubyeyi wo ku Gisagara yabaragije Bikira Mariya bitabarakaje
Abanyagisagara 20 bahawe ihene
Abanyagisagara 20 bahawe ihene
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

niba utemera bikiramariya ntukamusebye kuko hari abamwemera kuko ntanukubwiye ngo umwemere.

Marie Louise yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

Nibashaka bamwemere kutamwemera ibyo nibyabo bali baje gufasha ntibyari baje kwigisha ibyi diniyabo abemera Bikira Mariya dufite impamvu bakoze aliko nticyari igihe cyo kuvuga ko batamwemera

lg yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Birasekeje.Tekereza gufata Hadji ukamutura Bikira-Maliya!!! Ntabwo Abaslamu bemera Bikira-Maliya.Icyo bemera ni Maliya wabyaye Yezu.Bamwita Mariamu.Ariko ntibemera ibyo Abagatolika bamuvugaho.Ngo ni Nyina w’Imana,ngo ntabwo yasamanywe icyaha,ngo yakomeje kuba isugi,etc...Cyangwa kumusenga no kumwambaza ngo adusabire.Mu byukuri,Bible ivuga ko Maliya yabyaye abandi bahungu n’abakobwa.Na none muli Timote wa mbere igice cya kabiri umurongo wa 5,havuga ko umuntu "wenyine" udusabira ku Mana ari Yesu gusa.Ntabwo ari Bikira- Maliya.Kumwambaza ni icyaha nk’ibindi.Cyangwa kubumba no kwikorera ishusho ye.Babyita Idolatry.Bible ivuga ko abantu basenga banyuranya n’ibyo Bible ivuga Imana itabemera.

hitimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka