Umubyeyi w’imyaka 60 ntacyifuza kubarirwa mu cyiciro cy’abafashwa

Catherine Nyirahabimana w’ahitwa i Mbogo mu Kagari ka Kabatwa mu Murenge Kigoma mu Karere ka Huye, avuga ko atagishaka kubarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kuko abona hari intambwe yateye ava mu bukene.

Catherine Nyirahabimana utacyifuza kubarirwa mu cyiciro cy'abafashwa
Catherine Nyirahabimana utacyifuza kubarirwa mu cyiciro cy’abafashwa

Uyu mukecuru w’imyaka ibarirwa muri 60, avuga ko iyo arebye uko abayeho, cyane ko anasigaye mu rugo wenyine, yumva atagikeneye kubarirwa mu cyiciro cy’abakennye cyane.

Agira ati “Rwose naranamugaye simpinga, ariko ibyo nkora birampagije. Ibyo byiciro bya mbere nta cyo bimariye kuko ndifashije. Ndihingira nkabona ibimpagije, nkarya, sinsabiriza. None se koko nakomeza kubarirwa mu cyiciro cya mbere nshaka iki?”

Uyu mukecuru anivugira ko n’ubwo ashaje, abona yazamutse, bityo akaba nta mumaro abona mu gukomeza kwitwa umukene cyane kandi hari urundi rwego abona yamaze kugeraho.

Agira ati “Yego imyaka yanjye irimo irazamuka, ndanashaje, ariko ndimo ndazamuka mu bikorwa. Ndahinga, nakweza nk’imifuka itatu y’ibishyimbo ibiri ikankorera, ikongera igahinga. Namaze no kwiyumbakira inzu. Icyo cyiciro cya mbere ntacyo nshaka.”

Uyu mubyeyi anavuga ko mu minsi yashize yagiye yegeranya amafaranga mu kimina, kimwe n’abaturanyi, ateganya kuzayatangaho mituweli, ababazwa no kubona ayasubizwa, kuko abo mu cyiciro cya mbere bishyurirwa mituweli.

Ati “Barambwiye ngo ninsubirane amafaranga yanjye, nti njyewe sinshaka amafaranga yanjye. Ndashaka kujya mu cyiciro cya kabiri, icya mbere sinkigishaka.”

Asaba n’abandi bakibarizwa mu cyiciro cy’abakennye cyane banahabwa inkunga kuzikoresha neza, kugira ngo bazamuke, aho guhora bateze amaboko.

Ati “Icyo cyiciro cya mbere, mbega ni icy’abakene. Ariko noneho hariho igihe ukena, ukageza n’igihe uzamuka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ashima uyu mubyeyi agira ati “Ubundi gahunda z’iterambere ni cyo zisobanuye. Ni ukugira ngo ufite intege nkeya zimusindagize, ariko na we mu gihe gitoya azabe yatera intambwe runaka. Ni bakeya tubona baba bifuza kuba batera iyo ntambwe, ariko uru ni urugero rwiza tuba tubonye.”

Aboneraho kubwira abari mu byiciro bifashwa kumva ko bidakwiye kubabera ibyo gufashirizwamo, ahubwo ibyo gutuma gahunda zikura umuntu mu bukene bagenerwa zibafasha gutera imbere.

Ati “Umuntu afatiye urugero ku madarage, tukajya tubona umuntu agenda atera intambwe, agana ku idarage ryo hejuru.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka