Umubyeyi ukuraga urwango ntukamwumvire- Minisitiri Bizimana
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yabwiye urubyiruko rw’Inkomezabigwi ko bakwiye kumvira ababyeyi, ariko ko badakwiye kumvira ababaraga urwango.

Hari mu muhango wo gusoza urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12, rwarimo urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye muri 2023-2024.
Uwo muhango wabereye mu Murenge wa Tare mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa 28 Gashyantare ahari hateraniye abasoza urugerero bo mu Mirenge ya Tare, Kitabi, Uwinkingi na Kibilizi, mu Karere ka Nyamagabe.
Ahereye ku bana bagaragayeho amagambo y’ingengabotekerezo ya Jenoside muri Nyamagabe, mu minsi yashize, yagize ati " Iryo ritindi ry’irondamoko ryokamye u Rwanda kuva mu 1959 mwe mutaravuka, n’ababyeyi banyu benshi bataravuka, ariko bararisanga, barikuriramo. Hari abatararireka, bakarishyira mu bana, bakarishyira mu buzukuru n’abuzukuruza. Abo rero bariho barabaraga umurage mubi cyane."
Yunzemo ati "Umubyeyi ukuraga urwango, aba ariho aguhemukira, aba ariho akwangiza, aba ariho akubuza kuzabaho neza. Uwo mubyeyi ntukamwumvire kuri icyo. N’ubwo kumvira ababyeyi ari byiza ari na ngombwa, ariko umubyeyi ukwigisha ikintu kibi, icyo ari cyo cyose, ntukamwumvire."
Yanabashishikarije kugira Ubumwe, anabibutsa ko buhera mu muryango.
Ati "Uhereye no mu muryango, iyo abantu badashyize hamwe barisenya ubwabo. Umugabo n’umugore bahora muri rwaserera, mu businzi n’ibindi bibi, urugo rwabo rurasenyuka, ntirubaho. Imiryango ifite ibibazo by’imibanire ni na yo usanga ifite abana bagera mu kigero cyanyu ugasanga bagiye mu biyobyabwenge, mu buraya, ugasanga abana b’imyaka 10 na 12 bafite abana kandi na bo ubwabo bakeneye kurerwa."
Yababwiye kandi ko nk’uko bashyiraga hamwe mu rugerero, ari na ko bakwiye gukomeza guhuza imbaraga bagakorera igihugu cyabo, mu bupfura no kwanga umugayo.
Yagize ati "Kera ku rugerero ni ho bigiraga kurinda igihugu. Abantu ntibashobora kurinda igihugu badashyize hamwe, badatekanye, batiteje imbere, badafite umunezero, badafite amahoro y’umutima. Ibyo ni byo mugomba gufata. Iby’inzangano n’amacakubiri n’irondamoko by’ingengabitekerezo ya Jenoside mutandukane na byo rwose."
Urubyiruko rwashoje urugerero ngo rwiteguye kuba umusemburo wo gutuma amagambo mabi nk’ayagaragaye kuri bamwe mu bana b’i Nyamagabe acika.
Diane Mukahirwa wo mu Murenge wa Kibilizi yagize ati "Ibitekerezo by’ingengabitekerezo ya Jenoside ni bibi, bisubiza inyuma igihugu cyacu kandi twari tumaze kugera ku iterambere rifatika."
Inkomezabigwi zo mu Mirenge ya Tare, Kitabi, Uwinkingi na Kibilizi zahawe buriya butumwa ni 475 harimo abakobwa 242 n’abahungu 233. Icyakora, abarangije urugerero muri rusange mu Karere ka Nyamagabe ni 1846 kandi abenshi ni abakobwa kuko ubwabo ari 1053.
Naho mu gihugu hose, Inkomezabigwi icyiciro cya 12 cyari kigizwe n’abasore n’inkumi ibihumbi 48 na 302.
Ku bijyanye n’ibikorwa bakoze mu gihe cy’urugerero, abo mu Karere ka Nyamagabe bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage.
Bubatse amazu atatu basana 47, bubatse ubwiherero 25 basana 125, bakoze ingarani 57, imirima y’ibikoni 126 n’amateme abiri, basana imihanda ifite uburebure bwa km imwe, batera ibiti 2020 harimo ibivangwa n’imyaka 220 n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, avuga ko mu Karere ayobora hari ahagaragaye amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, mu minsi yashize.
Hamwe muri ho ni mu ishuri ryisumbuye rya Gisanze riri mu Mudugudu wa Kanserege, Akagari ka Buhoro, Umurenge wa Tare, aho abanyeshuri b’imyaka 15 na 16 bavuze amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ngo hari mu isomo ry’Ikinyarwanda, bari kwiga umwandiko ufite umutwe ugira uti “Jenoside ntizongere ukundi”, hanyuma mu itsinda ry’abanyeshuri 10, mu gusubiza ikibazo kigira kiti "Sobanura ibitera Jenoside, ingaruka zayo n’uko yakumirwa”, umuhungu w’imyaka 16 asubiza agira ati "harimo n’ingaruka nziza".
Icyo gihe ngo yasobanuye igitekerezo cye avuga ko abantu babaye bake bakabona aho batura, ubutaka bukiyongera n’igihugu kikamenyekana. Ikindi ngo hanatsembwe "imbéciles z’Abatutsi.”
Icyo gihe mugenzi we umwe yamwunganiye avuga ko "Hari abantu batari kuvuka iyo Jenoside itaba", ko "hari abakobwa bafashwe ku ngufu mu gihe cya Jenoside".
Ibi byabaye ku itariki ya 20 Gashyantare ariko mbere yaho muri GS Sekera iherereye mu Murenge wa Musebeya, no muri GS Ngororero, iherereye mu Murenge wa Tare na ho hari hagaragaye ingengabitekerezo ya Jenoside. Muri GS Ngororero by’umwihariko ngo hari hagaragaye abana bari banze kwigana n’abana b’impunzi z’Abanye-Congo bahiga.
Ohereza igitekerezo
|
ico cashimishije bikogwa ugwango turase