Umubyeyi mwafashije akabona inkunga ivuza umwana we arabashimira

Mbabazi Liliane ufite umwana wavukanye uburwayi budasanzwe bw’amara ari hanze arashimira abamuteye inkunga agashobora kuvuza umwana we iyo ndwara.

Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwizera ko umwana agiye gusubira mu Buhinde kuvurwa ahari hasigaye
Akanyamuneza ni kose nyuma yo kwizera ko umwana agiye gusubira mu Buhinde kuvurwa ahari hasigaye

Mbabazi aritegura kwerekeza mu Buhinde aho bari gukurikiranira uyu mwana kumuvuza ku nshuro ya gatatu ari na yo ya nyuma.

Kugira ngo uwo mwana avurwe izo nshuro zose, byagizwemo uruhare n’abagiraneza batahwemye gukurikirana icyo kibazo, nyuma y’inkuru z’ubuvugizi zagiye zinyura mu bitangazamakuru bitandukanye bya Kigali Today.

Uwo mubyeyi n’umwana we ubu bamaze kubona itike izabajyana ikanabagarura bahawe n’abagiraneza.

Kigali Today ni yo yamenye aya makuru, nk’uko isanzwe ibigenza, yihutira kubitangariza Abanyarwanda bafite umutima ufasha na bo ntibayitenguha.

Inkuru ya mbere twanditse yasobanuraga uko uwo mwana yavutse, nk’uko nyina yabitangaje.

Yagiraga Ati "Yavutse amara ari hanze, impyiko ziri hanze, mbese ni ukuvuga ngo guhera ku mukondo kumanura, hose hari hafunguye n’agapipi gapasuyemo kabiri, mbese ibyo mu nda byose bigaragara.”

Ndahiro wavukanye uburwayi bukomeye yujuje imyaka itanu n'amezi icumi
Ndahiro wavukanye uburwayi bukomeye yujuje imyaka itanu n’amezi icumi

Nyuma yo kwitabaza abafite umutima utabara ku nshuro ya mbere bakamutabara bamushakira itike n’ibizamutunga we n’umwana we, ku nshuro ya kabiri na bwo barongeye baramutabara.

Ku nshuro ya mbere n’iya kabiri abaganga mu Buhinde bamuvuye mu nda n’amaguru, bamukorera n’agaheha kamufasha kwihagarika n’akandi kamufasha kwituma (yitumira mu rubavu).

Ariko bamubwiye ko ibisigaye bazabikosorera rimwe kuri iyi nshuro ya gatatu bagiye kubaga itako, kubera ko agaheha kamufasha kwihagarika kari mu ruhande rw’iryo tako bazabaga.

Mbabazi avuga ko mu bamufashije kuri iyi nshuro harimo umuryango umwe utuye ku Gisozi mu mujyi wa Kigali wasomye inkuru kuri rubuga wa Kigali Today.

Uwo muryango wiyemeje kumwishyurira we n’umwana we itike y’indege yo kujya mu Buhinde no kugaruka ifite agaciro k’amafaranga abarirwa muri miliyoni ebyiri.

Gusa abo muri uwo muryango ntibashatse kuvugana n’itangazamakuru kuko ngo basanga atari ngombwa kwiyamamaza ku bw’ibyo bakoze ariko umubyeyi w’uwo mwana yasobanuye uko yabyakiriye.

Abaganga mu Buhinde bemeza ko Ndahiro ashobora kuzavamo umuntu ukomeye kuko ngo afite ubwenge budasanzwe
Abaganga mu Buhinde bemeza ko Ndahiro ashobora kuzavamo umuntu ukomeye kuko ngo afite ubwenge budasanzwe

Ati "Mu by’ukuri ibyishimo byarandenze nshima Imana, na bo ndabashimira cyane. Kubona umuntu yikura amafaranga ye angana kuriya akayaguhereza njye mbifata nk’ikintu gikomeye cyane, nkabasabira n’umugisha ngo Imana iba yayabahaye ijye ibakubira."

Uyu muryango wemeye kumwishyurira abarirwa muri miliyoni 2Frw, mu gihe muri rusange hari hakenewe miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda.

Hari abandi bitanze biyemeza kugira icyo bakora kugira ngo umwana Ndahiro Iranzi Isaac abone uko asubira kuvuzwa mu Buhinde.

Hari n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bahuriye mu Buhinde aho bigaga bamukusanyirije abarirwa mu bihumbi 800Frw, hakaba na Komisiyo y’Igihugu y’Abana (NCC) yamuhaye miliyoni 1Frw n’abandi batandukanye bagiye bitanga ku giti cyabo.

Ati "Hari n’abandi bampamagaraga bakansengera, ni ukuri bose hamwe ndabashimiye, Imana ibahe umugisha."

Mbabazi n’umwana we barateganya guhaguruka i Kigali berekeza mu Buhinde ku itariki 15 Gicurasi 2018.

Ndahiro Iranzi Isaac utarahabwaga amahirwe yo kubaho amaze kuzuza imyaka itanu n’amezi icumi y’amavuko. Ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’incuke.

Abaganga basabye nyina kwihutira kumujyana ku ishuri bakemeza ko ashobora kuzavamo umuntu ukomeye kuko afite igipimo cy’ubwenge (ibyo bita IQ) kiri hejuru, dore ko ngo mu mutwe nta n’ikibazo afite.

Uwo mwana iyo muganiriye yivugira ko yumva azaba umuganga cyangwa umuntu utwara indege.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana n’igitangaza pe. Ibintu ikora ntabwo intekerezo zacu zabyumva. Uwo mwana ashobora kuzavamo umuntu ukomeye dore ko nta numuntu Imana yaremye woroshye kuko yaturemye ku ishusho yayo. Nshimiye kandi n’abantu bamufashije n’uwo muryango n’ukuri Imana ibahire kandi ijye ibasha kubongerera babone uko bashasha abakene. Erega ijuri niturarimenyerera muri iy’isi nkeka ko tutabasha no kurijyamo. Imana ikomeze guhira igihugu cyacu n’ukuri. Nshimiye nuko Leta nayo idahwema gufasha abaturage bayo. Ndi umunyeshuri muri PhD nsomye iyi nkuri emotions zirandenga kandi ndi n’umugabo abantu ntibabashije kumenya ikimbayeho aho nari muri Laboratory. Uyu mwana ababyeyi bagerageze kumwigisha neza no kumuha uburere buzima ashobora kuzamo umuganga ukomeye nk’uko numva abyivugira muri iyi nkuru. Kandi burya buretse ko twangiritse ariko iyo umuntu agiriwe neza bireme mu ntekerezo ze ineza nawe.

Imanishimwe yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

imana ikora ibikomeye nuku njye narize cyane bikomeye irashoye pe ntakidashoboka imbere yimana uwo mubyeyi nakomerere mukwizera kuko iyarinze uwo means imyaka ishize izakomeza kumurinda kuko ahavuye niho habi amahoro yimana nimigisha myinshi bige byisuka ubudahwema kurabo bamufashije ibihe byose namwe imana ibarinde kubwubugizi mwakoze

jeaninne yanditse ku itariki ya: 12-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka