Umubare w’abatunze telefone mu Rwanda wikubye hafi inshuro 40

Nyuma y’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu mpera z’umwaka wa 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umubare w’abatunze terefone mu Rwanda wikubye inshuro zigera kuri 40 mu gihe cy’imyaka 20.

Ibi kandi binashimangirwa n’abaturage batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bishimira ko gutunga terefone byarushijeho kubafasha kwiteza imbere muri gahunda zabo za buri munsi, kubera ko hari byinshi yoroheje.

Uretse kuba baragorwaga no kuganira n’abavandimwe n’inshuti ariko ngo terefone zanabafashije mu bikorwa bitandukanye byo kwiteza imbere birimo guhererekanya amafaranga, ku buryo akazi gakorwa mu buryo bwihuse kandi bworohereza buri wese uyifite.

Bamwe mu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today bayitangarije ko terefone ibafatiye runini kuko kuyitunga hari byinshi byahinduye mu buzima bwabo.

Claudine Murekatete ni umuturage wo mu karere ka Bugesera, avuga ko amaze igihe cy’imyaka ine atunze terefone ariko ngo hari byinshi imufasha mu buzima bwe bwa buri munsi bitandukanye na mbere atarayitunga.

Ati “Mbere numvaga mbangamiwe kuko ntashoboraga kubona uko mvugisha inshuti yanjye, ariko kuba mfite terefone mbona uko mvugisha inshuti, ikindi ni uko nkiyo nkeneye kohereza umuntu amafaranga nyamuha bitanduhije, kandi nawe iyo ankeneye ayanyohereza bitamuruhije, ku bwanjye nsanga terefone ari ingirakamaro kuko iradufasha cyane”.

Pacific Nizurugero wo mu karere ka kicukiro, avuga ko terefone ari ubuzima bwe bwa buri munsi kubera ko ayikuraho ibintu byinshi bitandukanye.

Ati “Nyuma y’uko maze gutunga terefone nabashije kuganira cyane no kumenya amakuru y’umuryango wanjye kuwitaho umunsi ku wundi, menya kuba nashaka amakuru y’umurimo nkayikoresha mubijyanye n’akazi, turabizi ko mbere umuntu yagorwaga no kujya kuri Banki, ariko ubu byaroroshe ujya muri terefone ukajya muri porogarame ya Banki ukabitsa cyangwa se ukanabikuza”.

Umuyobozi Mukuru wa NIRS Yusuf Murangwa avuga ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka ryo mu mwaka wa 2022, ryagaragaje ko imibare y’ingo zitunze terefone ziyongereye cyane.

Ati “Ingo zifite terefone zariyongereye cyane, ubu ngubu ingo 78.1% bafite terefone, kandi mu Ntara zose uyu mubare uri hejuru, mu mwaka wa 2002 ingo zari zifite terefone zari nke cyane ku gipimo cya 2.3%”.

Gusa ngo n’ubwo imibare igaragaza ko abantu benshi batunze terefone ariko haracyari ikibazo mu gukoresha murandasi.

Murangwa ati “Nubwo abantu benshi bafite terefone hari ikibazo mugukoresha murandasi, kubera ko ingo n’Abanyarwanda bakoresha murandasi bakiri bake ku gipimo cya 22.8%, aha twagerageje guhuza imibare tubona ko ahanini biterwa n’ubushobozi buke, bwo gukoresha murandasi, kuko twabihuje n’amashuri abantu bafite dusanga ari ikibazo cyane cyane kijyanye n’ubumenyi”.

Leta y’u Rwanda igenda ifasha abaturage muri gahunda zitandukanye zigamije kugira ngo n’abatarashobora gutunga terefone bashobore kuzitunga mu rwego rwo kuborohereza mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka