Umubare w’Abanyarwanda basakaza amabati wariyongereye - NISR

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), gitangaza ko imibare y’Abanyarwanda basakaza amabati mu gihugu yiyongere kurusha abakoresha amategura, bikaba bifite igisobanuro cy’uko n’ubushobozi bwiyongereye.

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’umwihariko, ahari mu bice by’icyaro bavuga ko kuri ubu bigoye cyane kubona inzu idasakaje amabati, kubera ko ariyo asigaye akoreshwa ku bwinshi bakabisanisha n’iterambere, kubera ko uretse isuku ariko kandi ngo gusakaza amabati byarushijeho gutuma harimbishwa.

Claudine Nyiranizeyimana wo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, avuga ko mu myaka yashize nyuma y’uko nyakatsi zicibwa, inzu nyinshi mu murenge wabo zari zubakishije amategura, ariko kuri ubu ngo ahenshi usanga hasakajwe amabati, ibintu asanisha n’iterambere ryageze mu gace batuyemo.

Ati “Usanga buri wese arimo kubakisha amabati kubera ko abaturage ubushobozi bwiyongereye ugereranyije na mbere, kuko ahenshi wasangaga ari amategura ariko ubu amabati niyo yiganje mu murenge wa Musenyi, ku buryo bisigaye bitanga ishusho nziza kuko inzu yubakishije ibati uba ubona isa neza. Iyo hariho amategura uba ubona nta kigenda, ku bwacu tubona ko hari iterambere ryiyongereye”.

Viateur Nduwayezu atuye mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera, avuga ko gusakaza amabati bigaragara neza kurusha gukoresha amategura.

Ati “Iyo umuntu yasakaje amabati uba ubona ari byiza cyane ugereranyije n’amategura, ku buryo iyo umuturage abonye inzu ye yubakishije ibati, aba abona inzu ye isa neza kurusha iy’amategura bikarushaho kumufasha gutera imbere, nta muntu ugikoresha amategura kuko ntabwo akigezweho”.

Kuba abenshi basigaye basakaza amabati, abaturage babihurizaho na NISR, ni kivuga ko biyongereye cyane ugereranyije n’abasakaza amategura.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, avuga ko mu bipimo byinshi bakurikirana harimo n’isakaro kubera ko ari ingenzi cyane, ku buryo imibare yavuye mu ibarura rusange ry’imiturire n’abaturage ryagaragaje ko abasakaza amabati biyongereye ugereranyije n’ab’amategura.

Ati “Isakaro ni igipimo cy’ingenzi kandi ubu Abanyarwanda benshi basakaza amabati ku kigero cya 74.1%, abandi basakaza amategura, nta nyakatsi twabonye muri iri barura, kubera ko gukoresha amabati byiyongereye cyane, bikaba bigaragaza ko ubushobozi bw’Abanyarwanda bugenda bwiyongera”.

Uretse abo mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera KT Radio yaganiriye nabo, ariko usanga no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu, abaturage baritabiriye ibijyanye no gusakaza amabati, ku buryo biri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’amategura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka