Umubare utuzuye w’abakozi mu nzego zimwe za Leta utuma imirimo idakorwa neza

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko Komisiyo yakoze ubugenzuzi muri uyu mwaka, igasanga mu Turere twinshi banyuzemo abakozi bakwiye kuba bari ku rwego runaka batuzuye, bigatuma imirimo idakorwa neza bitewe n’umubare w’abo bakozi utuzuye.

Si iki kibazo cyonyine babonye muri ubwo bugenzuzi, ahubwo hari n’ibindi basanze bibangamiye imigendekere myiza y’umurimo.

Ati “Hari aho dusanga abakozi badafite amadosiye y’akazi, hari n’aho dusanga abafite amadosiye y’akazi ariko atuzuye. Hari aho dusanga hari abakozi bari mu myanya y’akazi barize mu mahanga ariko badafite ibyangombwa bizwi nka ‘Equivalence’ bigaragaza ko uwo mukozi afite impamyabumenyi iri ku rwego rwemewe mu Rwanda. Hari abo dusanga bacye badafite dipolome muri dosiye zabo, ni byinshi tuba twabonye tukabyereka Uturere na Minisiteri ibashinzwe, kugira ngo ibyo bisabwa umukozi wa Leta muri dosiye ye bigaragare.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko hari ibyo babonye bitanoze mu nzego za Leta, agasaba abo bireba kubikemura
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza, avuga ko hari ibyo babonye bitanoze mu nzego za Leta, agasaba abo bireba kubikemura

Angelina Muganza agaragaza ko kuba hari ibitanoze mu mikorere y’inzego za Leta, bigira ingaruka mu kunoza akazi. Ati “Iyo urwego rufite imyanya y’imirimo ikwiye kuba igenewe uwo murimo kugira ngo ukorwe neza, noneho ugasanga hari abakozi 80%, abandi 20% badahari, biba bivuze ko hari umurimo udakorwa neza bitewe n’abo bakozi batuzuye. Ikindi iyo ubonye abakozi badafite dipolome mu madosiye yabo, utangira kwibaza niba uwo muntu yujuje ibisabwa ku buryo akazi agakora neza nk’uwakigiye. Iyo ubonye hari abadafite ‘Equivalence’ bize hanze bari mu kazi, kandi bakwiye kuba bafite izo mpapuro bahawe n’ Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), utangira kwibaza niba uwo muntu ibyo avuga yize, niba yarabyize koko. Rero ni ukuvuga ngo iyo utujuje ibiteganywa n’itegeko, ubundi biba bigaragaza ko ushobora kuba utari umukozi ukwiye kuba muri uwo mwanya.”

Iyo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta ibonye ibibangamiye imigendekere myiza y’umurimo mu nzego za Leta ikora iki?

Itegeko riteganya ko iyo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta ibonye ibidakwiye, ibyereka ba nyiri ubwite, kandi ikabasaba kubikemura mu gihe runaka. Icyo gihe iyo kigeze abakozi b’iyo Komisiyo basubirayo kureba niba byarakozwe. Iyo basanze bitarakozwe bibutsa abo bireba kubikosora, kandi iyo bitabaye nibwo komisiyo ibageza noneho ku rwego rubakuriye.

Ni byo Angelina Muganza asobanura, ati “Nko ku Turere niba dusanze hari ibitarubahirijwe mu gushaka abakozi cyangwa mu kubacunga mu Karere, tubyereka MINALOC nk’urwego rubakuriye. Twigeze gukora ubugenzuzi mu bitaro, ibyo tubonye bikwiye gukosorwa tubyereka ibyo bitaro. Iyo dusubiyeyo tugasanga bitarakosowe tubyereka Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo ibikurikirane, kuko n’ubundi iba ifite iyo nshingano yo gukurikirana ibikorwa muri izo nzego za Leta.”

Inama y’Abakomiseri bayobora Komisiyo ndetse n’abakozi bari mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abakozi ba Leta, baherutse guhurira mu mwiherero ku matariki ya 20-22 Werurwe 2025, basuzuma imikorere yabo, ibibazo bahura na byo mu kazi, ndetse banafata ingamba zerekeranye no gushyiraho umurongo utuma Komisiyo igera ku nshingano zayo zijyanye n’Imicungire y’abakozi ba Leta, harebwa uko bashakwa n’uko bacungwa.

Muri iyo minsi banahamagaye inzego za Leta zifite abakozi benshi Komisiyo iba yarakozemo ubugenzuzi ikabona hari ibibazo mu mikorere y’izo nzego.

Bamwe mu bahamagawe muri uwo mwiherero barimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Minisiteri y’Ubuzima, n’ingaga z’abaganga n’abaforomo n’abaforomokazi bashamikiye kuri Minisiteri y’Ubuzima, babereka ibyo babonye mu bugenzuzi mu micungire y’abakozi, barebera hamwe ahari ibibazo, banigira hamwe uko bikwiye gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka