Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 50 wagejeje benshi ku iterambere

Abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu by’umwihariko ahagiye hagezwa ibikorwa by’iterambere byagizwemo uruhare n’igihugu cy’u Bushinwa, barishimira ko hari byinshi byabafashije mu iterambere ryabo.

Minisitiri Biruta na Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Minisitiri Biruta na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’Ubushinwa ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo Ubuvuzi, Uburezi, Ubuhinzi, Ikoranabuhanga, Ibikorwa remezo bitandukanye birimo kwagura umuhanda Gahanga – Sonatube – Kagera ureshya n’ibirometero 13.8, uzatwara agera kuri Miliyari 65 y’Amafaranga y’u Rwanda hamwe n’indi mihanda inyuranye.

Ibyo byose byiyongeraho amavomo ya Nayikondo 200 ari hirya no hino mu gihugu, yuzuye atwaye asaga Miliyari 7 z’Amafaranga y’u Rwanda, ari na ho abagezweho n’ibyo bikorwa bahera bemeza ko byabagiriye akamaro.

Umuturage wo mu Karere ka Kicukiro witwa Jean Marie Vianney Gahiganwa, ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cya RBA, yavuze ko umubano w’ibihugu byombi wabagiriye akamaro kuko hari ibyo bungukiyemo.

Yagize ati “Icyo mvuga kuri aba Bashinwa, mu by’ukuri uko bafite ubufatanye n’u Rwanda byatugejeje ku iterambere kandi natwe twabigiriyemo inyungu nyinshi, kuko abakozi benshi bahabonera amafaranga, kubera ko hari bakora akazi k’ubuyede n’abafundi”.

Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta

Mugenzi we witwa François Murama wo mu Karere ka Kamonyi ati “Byatubereye byiza kuba Abashinwa baratuzaniye amazi meza, ubu noneho tugiye kugira ubuzima buzira umuze”.

Ubwo yifatanyaga n’abahagarariye igihugu cy’u Bushinwa mu Rwanda mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, ku wa Mbere tariki 08 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yashimiye ibikorwa bitandukanye byagezweho kubera uburyo byahinduye imibereho y’abaturage.

Ati “Ikoranabuhanga, Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ingendo zo mu kirere, Uburezi, Kubaka ubushobozi, Ubuzima, Ubucuruzi, Ubukerarugendo, Ubuhinzi ndetse n’umutekano uhamye, umubano wacu n’ukuva mu kwezi kwa 11 mu 1971, by’umwihariko kuri twe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, twakoranye cyane mu kuzamura imibereho n’iterambere ry’abaturage ndetse no gutezimbere ibya politike. Ubushinwa buza mu myanya y’imbere mu gushora imari mu Rwanda, rikaba ryarahanze imirimo itandukanye ibihumbi n’ibihumbi”.

Amb Rao Hongwei
Amb Rao Hongwei

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, avuga ko kuva mu mwaka wa 1971 umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza.

Ati “Ubufatanye mu iterambere n’ubucuruzi tubihuriyeho, Ubushinwa bunejejwe n’uko u Rwanda ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi ndetse no mu mishinga minini, ubufatanye mu bucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2020 bwageze ku madolari ya America Miliyoni 321 n’ubwo habayemo icyorezo cya covid-19. Hari imishinga minini y’ibikorwa remezo Ubushinwa bwagizemo uruhare mu kubyubaka, bituma u Rwanda rurushaho kuzamuka mu iterambere, ndetse n’imibereho y’abaturage”.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 ishoramari ry’u Bushinwa ryari Amadorari ya America Miliyoni 191, ni ukuvuga asaga Miliyari 190 z’Amafaranga y’u Rwanda mu byiciro bitandukanye birimo ibikorwa remezo, Ubuzima, Kungurana ubumenyi mu by’uburezi, Ikoranabuhanga n’Ubugeni.

Reba video ijyanye no kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 y’umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka