Umubano Hotel igiye gutezwa cyamunara

Amakuru yageze kuri Kigali Today aravuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rugiye guteza cyamunara Umubano Hotel, yarimaze imyaka itatu icungwa n’ikigo cy’amahoteli kitwa Marasa.

Intego yo kuyiteza cyamanura nk’uko RDB ibivuga, ni ugukorana n’umushoramari mushya mu kuyivugurura ikagera ku rwego mpuzamahanga n’ibikorwa bitangiza ibidukikije, kugira ngo ibashe gukurura abakiliya mpuzamahanga.

Umubano Hotel, ni imwe muri hoteli zikuze mu Rwanda ikaba izatezwa cyamunara mu gihe kitagera ku mezi abiri nihatagira igihinduka.

Iyi hoteli yari isanzwe iri mu maboko y’Ikigega Agaciro Development Fund, RDB igiye kuyishyira mu cyamunara muri gahunda yo kwegurira ibikorwa bya leta abikorera.

Muri Kanama 2020 ni bwo RDB yasohoye itangazo risaba abashoramari babishoboye gutanga ibyangombwa byo gupiganira Umubano Hotel, kwakira ibyangombwa byarangiye kuwa gatanu w’icyumweru gishize, ubu RDB irimo gusuzuma ibyangombwa ngo irebe abashoramari bujuje ibisabwa.

Muri Mata 2017 hoteli yegukanywe n’ikigo cy’ishoramari Madhvani Group gifite icyicaro muri Uganda, kuri miliyari 11 Frw, nyuma y’igihe kirekire yari imaze itabyazwa umusaruro.

Mu izina rya Madhvani, Umubano Hotel yacungwaga n’ishami ryayo ryitwa Marasa rikora mu byo kwakira abashyitsi.

Hagati aho ariko nta makuru ahari arebana n’igihe cyangwa impamvu Madhvani Group yarekuye iriya Hoteli Umubano nyuma y’imyaka itatu gusa bari bamaze bayifashe, ariko ikizwi kugeza magingo aya ni ikibazo cyo kutaboneka kw’ishoramari ryo kwagura inyubako za hoteli.

Umubano Hotel ni yo hoteli imaze kuzenguruka mu maboko y’abashoramari benshi, barimo ikigo cy’ishoramari gikorana na Leta ya Libya kitwa LAP Investments cyayikoresheje ku izina rya Laico Hotels, nyuma y’abandi bashoramari bayikoresheje ku mazina nka Novotel na Méridien Umubano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka