Umu-Lieutenant yitandukanyije na FDLR

Umusirikari ifite ipeti rya Lieutenant witwa Hagenimana Théophile yitandukanyije n’umutwe wa FDLR akaba yageze mu Rwanda ku mupaka wa Rusizi ya mbere tariki 09/05/2013.

Nyuma yo gutahuka mu Rwanda, Lt Hagenimana arakangurira bagenzi be bakoranaga kwima amatwi ababashuka ahubwo na bo bakihutira gutahuka kuko mu Rwanda yahasanze amahoro.

Lt Hagenimana aratangaza ko zimwe mu mpamvu zatumye atinda gutahuka ari amakuru y’impuha bahabwaga ku Rwanda n’ababayobora. Icyemezo cyo gutahuka ngo yakigize nyuma y’aho na we ubwe amaze kubona ko ntacyo barwanira ndetse n’ubuzima bubi babagamo.

Lt Hagenimana yishimiye kugera mu Rwanda.
Lt Hagenimana yishimiye kugera mu Rwanda.

Abayobozi ba FDLR ngo batinya gutahuka batinya kuba bakurikiranywa n’inkiko kubyaha ndengakamere basize bakoze; nk’uko Lt Hagenimana akomeza abisobanura.

Gutahuka kwa Lt Hagenimana ngo ntikwamworoheye kuko ngo yanyuze mu nzira zigoranye aho yatinyaga ko yafatwa akaba yakwicwa kubera ko abayobozi ba FDLR bumvise umuntu ushaka kutahuka bamugirira nabi.

Uyu musirikare yakoraga mu bashinzwe umutungo wa FDLR muri zone ya Mwenga ngo yabanje kohereza urugo rwe mbere kugirango bitazamugora gucika FDLR ari kumwe n’umuryango we.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ko mbona asa neza, itahire rata!

Daniel yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Welcome mu rwababyaye, nibaze dufatanye kuruwubaka, amaboko yabo arakenewe.

Uwera yanditse ku itariki ya: 10-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka