Umenye amakuru ku mwana wasambanyijwe wese ajye abibwira RIB

Ubuyobozi bwa RIB mu Karere ka Nyaruguru burasaba umenye wese umwana waba wasambanyijwe kubabwira kugira ngo uwabikoze akurikiranwe, kuko ari akazi kabo kugenza icyaha.

Bwabigarutseho mu nama ku kurwanya ihohoterwa yabaye ku wa gatanu tariki ya 30 Kanama 2019, yari yatumijwe n’umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa, FVA, ukorera mu Murenge wa Ruheru muri aka karere.

Ni nyuma y’uko hagaragajwe ko hari abana b’abakobwa bo munsi y’imyaka 18 bahohoterwa bagaceceka, hakaba n’ababigaragariza imiryango itari iya Leta cyangwa inzego z’ubuyobozi ntibishyikirizwe RIB, nyamara nta kindi cyatuma iryo hohoterwa rikorerwa abana ricika, uretse kuba ababikoze babihanirwa.

Moïse Semuhoza ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umuryango FVA mu Murenge wa Ruheru, agira ati “Hari umuntu usambanya umwana, yabona byamenyekanye akimukira mu wundi murenge, nyuma y’igihe gito akagaruka, ntakurikiranwe.”

Akomeza agira ati “Hari n’abayobozi b’imidugudu umwana ashyira ikibazo kugira ngo bemere kukimutangira bakamusaba fanta, cyangwa abandi bayobozi nk’inshuti z’umuryango n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore n’abunzi batagaragaza ikibazo muri RIB kuko uregwa baturanye.”

Ngo hari n’abagabo babona bamaze gutera abana inda bakabagira abagore babo ba kabiri cyangwa ba gatatu.

Semuhoza ati “Ugasanga umugabo afite abagore babiri akagenda akazana n’umwana w’imyaka 17 akamubera umugore wa gatatu cyangwa wa kane. Bene aba bagabo bari bakwiye guhanwa, n’abana bagasubizwa iwabo.”

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko ubundi umwana wasambanyijwe wese kimwe n’umenye ko yaba yahohotewe, yagombye kubibwira RIB ikabikurikirana, kuko ngo yo idategereza ko nyiri ubwite ari we uza kurega.

Kandi ngo n’ubwo umwana yaba yararengeje imyaka 18, ariko bigaragara ko yasambanyijwe atarayuzuza, aho bimenyekaniye uwamusambanyije arabihanirwa.

Abitabiriye iyi nama batahanye umugambi wo kutazuyaza igihe cyose bamenye amakuru, kuko kutabikurikiranira hafi akenshi bituma abanyabyaha bacika.

Eric Ndayisaba ati “Abasambanyije abana iyo bamenye ko byamenyekanye barahunga, kubabona ntibibe bigishobotse. Kunyuza amakuru ahandi ntibikwiye, ni ngombwa kuyajyana ako kanya kuri RIB.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nubwo RIB ikora uko ishoboye mu kurwanya ibyaha,ntabwo yashobora kugabanya ubusambanyi.Buri munsi buriyongera,kubera ko n’abantu biyongera.Ikindi kandi,technology nayo irimo kongera ubusambanyi,urugero ni Capots.Ikindi kandi,mu bihugu byateye imbere basigaye bajya kuryamana na Robots muli Hotels,cyangwa bakazirongora bakabana nk’umugore n’umugabo,babanje no gukora ubukwe.Ni iki kizakuraho ubusambanyi?Nta kindi uretse Ubwami bw’Imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi wa nyuma,bugakura ubutegetsi bw’abantu kandi bugakura mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,harimo na millions and millions z’abasambanyi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 4-09-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka